U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, arimo gukorana mu kongerera ubumenyi abakozi, imicungire y’amagororero no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa

Ni amasezerano yasinyiwe mu ruzinduko Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, agirira muri Namibia ku butumire bwa mugenzi we CG Raphael Humunyela.

Aya masezerano yasinywe akubiye mu bufatanye bw’imyaka itanu impande zombi zemeranyijeho muri Gashyantare uyu mwaka, aho buri ruhande ruzungukira ku rundi imikorere n’imicungire inoze y’urwego rw’igorora.

Imbanzirizamushinga y’ayo masezerano yemerejwe mu ruzinduko Komiseri Mukuru rw’Urwego rushinzwe Igorora, muri Namibia CG Raphael T. Hamunyela, yagiriye mu Rwanda kuva ku itariki 4-6 Gashyantare 2025.

Aya masezerano ateganya ko u Rwanda na Namibia bizajya bisangira ubumenyi mu bya tekiniki, mu micungire y’abagororwa n’inzego z’igorora, guhugurana hagamijwe kongerera ubumenyi abakora mu nzego z’igorora hagati y’impande zombi, no gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by’igorora.

Azafasha kandi impande zombi gukora ingedoshuri mu bihugu byombi, zigamije kungurana ubumenyi, gukora inyigo n’ubushakashatsi bihuriweho ndetse no gusangira umuco na siporo hagati by’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Namibia mu bya dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1990, ndetse ugenda wagukira mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’Ibihugu byombi.

By’umwihariko guhera mu 2015, Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zasinyanye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa. Kugeza mu 2022, abapolisi bakuru 15 ba Namibia bari bamaze gusoza amasomo ya ba Ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi, agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka