Bifuza ko abafite ubumuga bagira imibare igenwa n’itegeko mu myanya y’akazi

Ni kenshi imiryango n’amahuriro atandukanye y’abantu bafite ubumuga, bagaragaza ko abantu bafite ubumuga bahezwa cyangwa se ntibahabwe amahirwe agana n’ay’abandi batabufite mu gupiganirwa no guhabwa akazi, bakifuza ko bashyirirwaho imibare yihariye.

Annet Bukombe asobanura uko ikibazo cy'abantu bafite ubumuga by'umwihariko abagore n'abakobwa badafite akazi giteye
Annet Bukombe asobanura uko ikibazo cy’abantu bafite ubumuga by’umwihariko abagore n’abakobwa badafite akazi giteye

Ibi bituma umubare w’abagafite ukomeza kuba muke, atari uko badashoboye cyangwa se batujuje ibisabwa, ahubwo ari ukutagirirwa icyizere n’abakoresha baba bumva ko ufite ubumuga aba adashoboye.

Iyo habayeho ikibazo kimeze gityo usanga urwego rusa nk’uruhezwa, rusigara inyuma mu bintu bitandukanye bigatuma badashobora kwiteza imbere, kutigirira icyizere n’ibindi bishobora gutuma bahora bibaza impamvu zituma ari bo basigazwa inyuma.

Nyamara byagiye bigaragara ko iyo bahawe amahirwe angana n’aya bagenzi babo, bakora neza bikabafasha kuzamura imibereho yabo hamwe n’Igihugu muri rusange.

Kugeza ubu nta muntu ushobora gushidikanya ku bushobozi bw’abagore kuva Leta yakwemeza itegeko ryemerera 30% by’abagore kugenerwa imyaka y’akazi, kuko berekanye ubushobozi bwabo kandi batanga umusanzu ukomeye mu kubaka Igihugu, bitandukanye n’uko mbere bahezwaga mu mirimo.

Imibare y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD), y’ibanze y’ubushakashatsi ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda yo muri Kamena 2025, igaragaza ko abafite ubumuga muri rusange bangana na 562 184, abangana na 44,5% muri bo ni abagabo, abagore bakaba 55,2%, mu gihe 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.

Iyo mibare igaragaza kandi ko abafite ubumuga 145,362 bangana na 25,8% bafite akazi, naho 317,360 bangana na 56,4% nta kazi bafite, mu gihe 99,462 bangana na 17.7% nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.

Bamwe mu miryango y’abafite ubumuga n’abandi bafite aho bahuriye nabo, basanga haramutse hemejwe umubare w’abafite ubumuga ugaragara mu kazi, byarushaho kubafasha, bikanarushaho gutuma bigirira icyizere.

Annet Bukombe ni umukozi w’Umuryango w’Abagore n’abakobwa bafite ubumuga uharanira Guteza Imbere Ubuzima n’Iterambere mu Rwanda (OWDHD), avuga ko muri Mutarama uyu mwaka, batangije umushinga w’itangwa ry’umurimo ridaheza w’igihe cy’umwaka umwe.

Ati “Twishimira ko ibigo bimwe mu gihe gito tumaze dukorana kuri uyu mushinga bimaze gutanga akazi, bibanda ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga, aho kugeza ubu mu gihe cy’amezi arenga 10 tumaze dukora, tumaze kwinjiza abantu 31 mu kazi ku bufatanye n’ibigo bitandukanye, hitawe ku bushobozi afite ariko hatirengagijwe n’ubumuga afite.”

Kuba abafite ubumuga babona akazi bakiri bake, Bukombe asanga hakwiye gushyirwaho umubare runaka w’abafite ubumuga wagombye kujya ugira imyanya yihariye mu kazi.

Ati “Byibura twakora icyo bita ‘quoter system’, nk’uko bavuga bati ikigo kigomba gukoresha 30%, biri muri kimwe mu bintu bishobora gukemura iki kibazo cy’abadafite akazi, by’umwihariko ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga, aho nibura ikigo cyafata icyemezo cyangwa bikaba biri mu itegeko, bakavuga ngo mu bantu 10 hagombye kuba harimo abangaba bafite ubumuga. N’iyo byaba 2% byaba ari intambwe nini cyane duteye, bibaye ari umuhigo ushyizwe mu bikorwa.”

Emmanuel Ndayisaba
Emmanuel Ndayisaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko hari ibiganiro barimo kugirana na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), kugira ngo harebwe uko habayho imibare y’abafite ubumuga itagomba kubura mu kazi.

Ati “Icyo nababwira ni uko turimo tuganira na MIFOTRA, kugira ngo turebe yuko mu buryo bw’itangwa ry’akazi hazabaho quoter system, ikaba itegeko. Turatangira gukora inyigo tubereke uburyo bimeze, bikaba itegeko rituma bagira umubare w’imirimo bagenera abantu bafite ubumuga kugira ngo bashobore gutera imbere. Abagore iyo batagira 30%, ntabwo uko ubu bameze ariko baba bameze, baba baraheze aho bari kera.”

Uretse ibibazo byo kubonera abantu bafite ubumuga imirimo, mu bindi ubuyobozi bwa NCPD, bugaragaza ko bugihanganye nabyo, harimo kuba hari abafite ubumuga barenga 52132, barimo abatanditse mu bitabo by’irangamimerere hamwe n’abandi batari mu ishuri.

Imibare iheruka gutangazwa igaragaza ko abana bafite ubumuga 17,302 batiga kandi bagombye kuba bari mu ishuri, mu gihe abandi bangana na 34,830 bujuje imyaka 16 kuzamura batanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka