Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal

Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsinda Bayern Munich yo mu Budage ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati “Arsenal yaduteye ishema twese. Turabashimiye."

Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal ikomeza kuba ikipe itaratsindwa muri Champions League, aho kugeza ubu mu mikino itanu yose imaze gukina yayitsinze, ikaba ifite amanota 15.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka