Yewe FDLR we! Harya ngo ‘nta gihugu cyaruta ishyamba’?
Mu mpera z’Ukwakira, abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR barenga ijana bashoje amahugurwa abasubiza mu buzima busanzwe, ari nako abaha ibikwiriye byose by’ibanze, bituma bahita bakomereza aho abanyarwanda basanze bageze biteza imbere.
Byari ibirori bikomeye birimo ibyishimo byinshi aha i Mutobo mu karere ka Musanze, mu mahumbezi y’ibi bihe by’imvura, aho bagaragarijwe ubwuzu butangaje, nuko bagasabana n’abayobozi mu nzego zo hejuru z’u Rwanda n’abashinzwe ibikorwa byo kubitaho.
Ku basoma Bibiriya, wari kugira ngo ni bya birori umubyeyi yakoreye umwana w’ikirara watahutse amaze kumara ibye byose abitagaguza, abigabiza indaya, amabandi n’abambuzi, akagera aho atindahara, ariko akibuka ko hari se w’umutunzi, yaza akamwakira nk’umwana mu bandi, kandi we yari azi ko bari bumugire wenda umugaragu.
Abenshi bamaze amezi macye bageze mu Rwanda, ariko ugereranyije imyaka mirongo itatu ishize bari mu ishyamba, n’amezi abarirwa ku mitwe y’intoki bagarutse iwabo, itandukaniro ririgaragaza.
Nk’uko benshi babyivugira, bari gutangazwa n’ubuzima butekanye barimo, aho batumva isasu haba ku manywa, haba ninjoro, aho batikanga ubatera cyangwa ngo bagire izindi mpungenge z’uburyo bwose.
Mu by’ukuri, aba ba FDLR babaga mu gihugu cya Congo, aho bagenzi babo batazize urw’ikirago, ahubwo bazize urw’isasu, nako urw’ishyamba, kandi basiga ibibondo bifite imirire mibi, bigoswe n’umwijima wo kutamenya icyo ejo habafitiye.
Baturutse mu gihugu kirimo ubujiji, aho amasomo y’ingenzi yigwa ari ubuhanga mu kwihisha, kuboha, kwica no gusahura abaturage baturiye ishyamba n’ubuvumo babamo, no guhanura uko bazataha u Rwanda bakoresheje imbunda zabasaziyeho, imihoro, amacumu n’imipanga boshye abahigi.
Bavuye mu gihugu kirimo isomo ry’ingengabitekerezo ikomeye, aho inyigisho zirebana n’iminsi igihumbi ya mbere y’umwana ryasimbujwe kwiga uburyo hari abanyarwanda babi badakwiye kubaho, bityo ko nta n’umwana ukwiye kuvukira iyo ngo yumve ko azataha, uretse bafashe u Rwanda.
Ni igihugu gihora gitegereje gutanga ibitambo by’imburamumaro, byo kurwanira no kumenera amaraso abayobozi batazabibuka, batazafasha abana babo igihe batakiriho, kandi nyamara bafite inkomoko ihora ibategeye amaboko ngo ibahe amahoro.
FDLR igendera kure ibyiza u Rwanda rwamaze kugeraho byo gutuma abanyarwanda babana amahoro, umuntu akigishwa kubana neza n’abandi, abana bagahabwa amahirwe angana yo kwiga, maze guhangana kwabo kukarangwa no kurushanwa kubona ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Ubutumwa bahawe I Mutobo, ni ububibutsa ko buri munyarwanda afite uburenganzira ku buzima bwiza, ni ubuvuguruza ya mvugo igira iti “umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe”, kuko bigishijwe indi myuga ibafasha kuzahita batangira gukorera amafaranga nibagera iwabo.
Uwashaka gufasha abasigaye hakurya mu mashyamba ya Congo, yababwira bakareba akanyamuneza bagenzi babo bakiranywe, uburyo bari bishimiwe nk’umwana w’ikirara ugarutse iwabo, igihe babahaga ibikoresho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|