Basketball: U Rwanda rurakina na Guinea mu gushaka itike y’igikombe cy’isi
Urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2027 ruratangira uyu munsi, u Rwanda rucakirana na Guinea.
Ni umukino wo mu itsinda rya gatatu u Rwanda ruhuriyemo na Guinea, Nigeria ndetse na Tunisia ari nayo yakiriye iyi mikino aho iza kubera mu mujyi wa Radès mu nzu y’imikino ya Salle Multidisciplinaire de Radès.
Ni urugendo ikipe y’igihugu y’ u Rwanda itozwa n’umutoza Yves Murenzi itangiranye abakinnyi 12 barimo n’umukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu budage David Joseph Mccormark.
Mu gutangira u Rwanda rurakina na Guinea uyu munsi taliki ya 27 ugushyingo, ruzakurikizeho Tunisia taliki ya 29 rusoreze kuri Nigeria taliki ya 30 ugushyingo.
Birasaba iki ngo u Rwanda rujye mu gikombe k’iki?
Umugabane w’Afurika uzatanga ibihugu 5 mugikombe cy’isi kizabera muri Quatar, Ku mugabane w’Afurika ibihugu 16 nibyo bizishakamo ibihugu 5 bizahagararira uyu mugabane.
Kugeza ubu ibi bihugu 16 bigabanyije mu matsinda 4 agizwe n’amakipe 4 yose hamwe akaba 16. Buri kipe mu itsinda, igomba kuzahura n’indi basangiye itsinda nibura inshuro ebyiri bivuze ko buri kipe izakina imikino itandatu mu bihe bitatu bitandukanye byagenwe (Ugushyingo 2025, Gashyantare 2026, ndetse na Nyakanga 2026)
Amakipe atatu ya mbere azaba yayoboye ayandi, azahita yerekeza mu kindi cyiciro kizaba kigizwe n’amakipe 12 maze nayo ashyirwe mu matsinda ane azaba agizwe n’amakipe atatu.
Bane bazaba bazaba aba mbere muri ayo matsinda, kongeraho umwe watsinzwe neza (Best looser) bahite babona itike bidasubirwaho yerekeza mu gikombe cy’isi.
Abakinnyi 12 umutoza Yves Murenzi azakoresha ni: Cadeau de Dieu Furaha , Prince Muhizi, Prince Tokoza Twa, Kenny Manzi, Steven Hagumintwari, Dieudonné Ndizeye, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Trey Sinze Twa, Chandelier Twizeyimana Cyiza, Bruno Shema, Emile Galois Kazeneza na David Joseph Mc Cormack.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|