Yavuze ko babikurikiranye, bakamenya ko aba bantu baterwa inkunga n’abantu bari i Burayi, ibihugu by’i Burayi.
Nyamara usanga bakomeza kuvuga ngo “FDLR, nta yihari. Erega iyo tuvuga FDLR si bo bonyine tuba tuvuga. Batizwa imbaraga n’abandi bantu, Leta ya Kinshasa, n’abandi bantu banadatginya kubigaragaza.”
Kagame icyakora avuga ko usanga nk’imyanzuro ya UN usanga itabyitayeho, ahubwo bakirebesha hirya.
Aha ndetse, Kagame yibukije ko muri Congo hari ingabo nyinshi, Burundi ikagiramo ibihumbi 10, hakaba izindi ngabo za Uganda muri Ituri...aba bose ngo baratumiwe, ariko ngo nka Uganda, ngo ni ukugira ngo barandure ADF, umutwe witwaje intwaro uturuka Uganda.
Yagize ati “waba uzi umubare w’aba ADF kugira ngo umenye impamvu Uganda ihari? Jyewe icyo ntekereza nuko wenda n’iyo FDLR ari bacye, ariko twebwe ntitwabifata nk’ibisanzwe kuko bitwa “umutweb w’iterabwoba. N’iyo baba batanu.”
Yagize kandi ati “kuba ari bo bakoze Jenoside hano, bakaba baterwa inkunga na Leta ya Congo n’abandi bantu ni ikibazo tutafata nk’ibisanzwe.”
Kagame yavuze ko abanya Burayi usanga bashaka kumubaza ngo “ese FDLR ni bangahe...bagashaka kuvuga ngo ni bacye, mbese bashaka kwerekana ngo u Rwanda “rurakabya, ntirukwiye kugira icyo ruvuga kuri FDLR.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|