Umuryango mpuzamahanga w’Abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières), watangaje ko utewe impungenge n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Cholera muri Sudani y’Epfo byumwihariko muri Leta ya Upper Nile.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze begura nta gikuba cyacitse ahubwo byerekana ko imyumvire yahindutse aho bananirwa kuzuza inshingano bibwiriza bakegura.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategako (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Kenya cyitwa ‘Kituo cha Sheria’ na cyo gikora mu bijyanye n’amategeko, bakoze ubushakashatsi bugamije kureba uko abaturage bishimira serivisi z’ubutabera bahabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Kenya. Ni (…)
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Amnesty International, ryatangaje ko Israel iri gukora Jenoside mu Ntara ya Gaza.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibijyanye n’Imiti (Rwanda Medical Supply), gihangayikishijwe n’Ibigo Nderabuzima ndetse n’Ibitaro bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bikibereyemo amafaranga y’amadeni angana na miliyari eshatu na miliyoni 500 y’u Rwanda, bikaba bikomeje kudindiza imikorere ya buri munsi y’iki kigo.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro icyambu cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, kikaba cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abadepite 16 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bisi barimo bajya muri Kenya mu mikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bafashe ingamba zirimo gusezeranya imiryango ibanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere, no gusubiza mu mashuri abangavu babyariye iwabo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 ku biro bye biherereye ku Kimihurura, cyibanze ku buzima rusange bw’Igihugu. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo) atari icyemezo cya RSSB, (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 muri Sitade nto y’i Remera (Petit Stade Amahoro) harakomeza shampiyona ya Volleyball hakinwa umunsi wa gatanu, aho imikino yose iteganyijwe kuri uyu munsi iri bugire impinduka ku rutonde rwa shampiyona.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza, bavuga ko Biguma yagize uruhare rutaziguye mu gukora Jenoside, bakibaza impamvu yatinyutse kujurira kandi azi neza ibyo yakoze, ariko ngo bizeye ubutabera.
Mu gihe u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abana bose bige, byagaragaye ko hari abatajyayo, abo bakaba ahanini ari abo mu miryango ibana mu makimbirane.
Urubuga Job Net rwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, ruhuza abashaka akazi n’abagakeneye, rumaze gufasha abasaga ibihumbi icyenda (9,000) kukabona, naho abarenga ibihumbi 10 babonye amahugurwa.
Abasaga 850 ni bo bategerejwe i Kigali mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), aho izasozwa hahembwa abakinnyi bo gusiganwa ku modoka bitwaye neza.
Debbie Nelson, nyina w’umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem akaba n’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye muri muzika y’uyu muraperi mu myaka yo hambere, yitabye Imana afite imyaka 69.
Rwiyemezamirimo ukoresha ikimoteri cya Nyagatare, Jean Paul Ngezishiraniro, arahakana ko nta mukozi akoresha umwishyuza ifaranga na rimwe mu gihe abakorera Kompanyi AGRUNI ayobora, bavuga ko bamaze amezi atatu batabona umushahara.
Hashize icyumweru umugore witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, atangarije itangazamakuru ibibazo bimuhangayikishije by’abakomeje kumubwira amagambo amukomeretsa.
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buravuga ko bworohereje abafatabuguzi bayo kohereza amafaranga ku yindi mirongo bakoresheje Airtel Money, kandi bagahabwa ibihembo mu gihe bohereje cyangwa babikuje amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahakanye amakuru atangazwa n’abacuruzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gukumira ibicuruzwa bivanwa mu Rwanda bijyanwa mu Mujyi wa Goma, avuga ko icyo bakoze ari ugukuraho amananiza yashyizweho n’ishyirahamwe (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kubera ikibazo gikomeye cy’impanuka zibera ku muhanda munini Kigali-Muhanga-Huye, ku gice cya Gahogo umanuka ujya i Kabgayi, n’igice kiva i Kabgayi kimanuka ku kinamba, bugiye kwigana n’izindi nzego uko cyakemuka.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ingamba zari zafashe mu kwezi k’Ukwakira 2024, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg. Nyuma y’uko icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024, Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye itangazo risaba abagenzi baturuka mu Rwanda kunyuzwa ku (…)
Abayobozi b’inzego ziteza imbere Umuco mu Rwanda bavuga ko nyuma y’uko Intore zishyizwe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi udafatika, Abanyarwanda bagiye kubona imirimo myinshi ishingiye ku guhamiriza.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu mu itangazo yasohoye ku itariki 4 Ukuboza 2024.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wiyise Manier, rwanzuye ko atazakurikiranwaho kugira uruhare ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakahacirwa.
Mu Buyapani, ubuyobozi bwa Banki ya Shikoku, (Shikoku Bank) bwadukanye uburyo butangaje bwo kwizeza abakiriya umutekano w’amafaranga yabo, butangaza ko umukozi wo mu buyobozi bw’iyo banki uzahamwa n’icyaha icyo ari cyose kijyanye no gucunga nabi imari y’iyo banki azabyishyura amaraso ye cyangwa se ubuzima bwe agapfa.
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports itsinze Muhazi United ibitego 2-1, yuzuza imikino icyenda itsinda ndetse ikomeza no kuyobora shampiyona by’agateganyo mbere yo guhura na mukeba kuri uyu wa Gatandatu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2024, rwatangije igeragezwa ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga (…)
Abarimu bigisha abafite ubumuga bwo kutabona bo mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru (Education Institute for Blind Children Kibeho), bavuga ko bitaborohera kubakorera ibitabo bigiramo kuko biza byanditse mu nyandiko isanzwe.
Muri Kenya, umugore arashinja ibitaro byamubyaje kuba byaramukuyemo nyababyeyi kandi atabanje kubyemera ndetse n’umuryango ntubanze kumenyeshwa.
Mu Karere ka Ngororero, hari abayobozi b’inzego z’ibanze mu bavugaga ko batinya kwiteranya, bigatuma bahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, bikaba byavamo ingaruka zitandukanye zirimo kubana mu makimbirane mu miryango, n’ubusahuzi mu ngo no gusenya ingo.
Mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, abaturage barimo bagenda mu muhanda unyuze ahazwi nko kuri Sonrise School mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, batunguwe no gusanga umurambo w’umugabo hafi yaho, icyamwishe nticyahita kimenyekana.
Ikipe ya APR FC inganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo ikina na Rayon Sports mu mukino w’amateka.
Imiti ifasha umuntu kuba atakwandura Sida igihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo atandura agakoko gatera Sida mu gihe akeka ko uwo bayikoranye ashobora ku mwanduza si byiza kuyifata utayandikiwe na muganga kuko bishobora kugira ingaruka ku muntu.
Muri gahunda yo kumenya amateka y’ahantu hatandukanye Kigali Today igenda ibagezaho yabakusanyirije ayahitwa Munyaga mu karere ka Rwamagana hakaba ari naho hatangirijwe urugeroro.
Perezida Paul Kagame yifurije intsinzi n’ishya n’ihirwe, Madamu Netumbo Nandi-Ndaitwah, watorewe kuyobora Namibia, avuga ko bihamya icyizere abaturage b’icyo gihugu bamufitiye.
Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB kiratangaza ko cyafunze abagabo batatu barimo noteri wiyitiriraga kuba umukozi wo mu butaka hamwe n’uwari ushinzwe gupima ubutaka bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu Karere ka Nyabihu hari abagabo bataka kuremererwa n’Ihohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye, aho bamwe banahitamo kuriceceka kubera ipfunwe no kwanga ko hagira ubabona nk’abanyantege nke.
Komisiyo y’amatora muri Namibia yatangaje ko Netumbo Nandi-Ndaitwah, wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo yahitanye abantu 48 hakomereka 149.
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea Mamadi Doumbouya n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’aho abaturage barenga 50 baguye mu mvururu zabereye muri Stade N’Zérékoré, ahaberaga umukino w’umupira w’amaguru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi (Intangible Heritage).
Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yageze muri Angola mu ruzinduko rw’amateka yakiranwa urugwiro rwinshi mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu muhanda Musanze-Rubavu, haravugwa amakuru y’imodoka itabashije kumenyekana plaque, yakoze impanuka igonga umunyamaguru ihita yiruka.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije Sergeant Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ryateganyije ko abakora muri uru rwego bazajya bakorerwa isuzumamikorere buri myaka itatu, hagamijwe gusuzuma uburyo buzuza inshingano bashinzwe.
Muri Nigeria, muri Leta ya Zamfara, iherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, abaturage batewe ubwoba no kuba umutwe w’amabandi usanzwe uhungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo muri ako gace wadukanye gukoresha ibisasu biturika.