Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho aje kureba kureba ishusho y’icyorezo cya Marburg n’uburyo Igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kugihashya.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), yagaragaje ko abantu batatu gusa (3) ari bo basigaye bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda, mu gihe umuntu umwe mu bari barwaye yakize.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Mu cyumweru gishize, itangazamukru ryo mu Buhinde ryatangaje inkuru ibabaje y’umugabo n’umugore, batuye mu Burengerazuba bwa Bengal bakunda telefoni za iPhone bikabije kugeza aho bemera no kugurisha umwana wabo w’uruhinja kugira ngo bagure iyo telefoni igezweho ya iPhone 14.
Munyangaju Aurore Mimosa wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yagizwe yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.
Kuri uyu wa Gatanu hatangiye isiganwa ry’amamodoka ruzwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho umunya-Kenya Karan Patel ari we witwaye neza kurusha abandi
Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Kenya, Chacha Mwita yavuze ko nta Visi Perezida mushya uzashyirwaho asimbura Rigathi Gachagua, mbere y’itariki 24 Ukwakira 2024.
Nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho Umudage, Thomas Tuchel nk’umutoza wabwo mushya ku masezerano y’amezi 18 abenshi muri iki gihugu bagaragaje ko ari intege nke ku mupira wabo, ndetse bamwe bavuga ko bitari bikwiye nubwo abatoza babo batagaragaza ubutsinzi mu mibare.
Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiriza u Rwanda amadovise atubutse, aho buri mwaka icyo gihingwa cy’ibireti cyinjiriza u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 z’Amadolari, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 13 na Miliyoni 581 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umutwe wa Hamas nawo wemeje amakuru y’urupfu rw’umuyobozi wawo, Yahya Sinwar wafatwaga nk’intwari wishwe n’Ingabo za Israel muri Gaza, wongera no kwibutsa ko abaturage ba Israel batwawe bunyago bamaze umwaka muri Gaza batazasubirayo, intambara idahagaritswe n’ingabo za Israel zigasubira mu gihugu cyazo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, itangaza ko hari abahunze Igihugu kubera ibyaha by’ingengabitekereo ya Jenoside, no gushaka kugirira nabi ubuyobozi buriho n’Abanyarwanda muri rusange, bakiyobya bene wabo basize mu Rwanda n’ahandi.
Muri Somalia, abantu barindwi (7), bapfuye bazize igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi muri ‘Café’ iherereye mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, zazindukiye mu bikorwa by’ubuvuzi burimo gusuzuma indwara zirimo izitandura, Malaria na virusi itera Sida.
Myugariro Buregeya Prince, utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC, yerekeje muri AS Kigali, asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi ine hagiye kugwa imvura nyinshi ugereranyije ni isanzwe igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida asimbura Gachaguwa Rigathi.
Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yagaragaje ko ashimira byimazeyo Ingabo z’u Rwanda ndetse ashimangira uruhare rwazo mu kubungabunga umutekano mu turere zifite mu nshingano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, yatangaje ko umuyobozi mushya w’umutwe wa Hamas, Yahya Sinwar yaguye mu bitero bya Israel yagabye muri Gaza.
Mu Bushinwa umugabo yahanishijwe gufungwa amezi atandatu (6) muri gereza nyuma yo gufata umugore we aryamanye n’undi mugabo arimo kumuca inyuma, yarangiza akemera amafaranga yahawe nk’indishyi n’uwo mugabo.
Abantu 5 bakize Icyorezo cya Marburg mu gihe mu bipimo 271 byafashwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024.
Muri Kenya abagize umutwe wa Sena 53, batoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Rigathi Gachagua ushinjwa ibyaha 11 birimo no kubiba amacakubiri.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko amakuru yasohotse mu bitangazamakuru birimo The New Humanitarian na Le Monde, yashinjaga ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika, ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ari ikinyoma no gukomeza guharabika u Rwanda.
Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Igihugu cya Niger, bwatangiye gahunda yo guhindura amazina y’imihanda n’ahantu hatandukanye hitiriwe ubukoroni bw’u Bufaransa, hakitirirwa intwari cyangwa se amazina azwi cyane mu mateka ya Niger cyangwa se amazina azwiho ubutwari mu rwego rw’Umugabane w’Afurika.
Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi ibiri aho bari kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n’ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego.
Biri mu byo Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yagarutseho ubwo yagaragazaga ko mu mezi atatu ashize mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, hafashwe abakekwaho kwiba inka 58 n’abandi 32 bakekwaho kuzibagira mu nzuri bakagurisha inyama.
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yajyanywe mu bitaro igitaraganya, mu gihe Sena ya Kenya yarimo itora umwanzuro wo kumweguza.
Muri Congo-Brazzaville, Abaminisitiri n’abandi bakozi ba Leta babujijwe gukora ingendo zijya mu mahanga muri uyu mwaka wa 2024, kubera ibibazo by’ingengo y’imari bitameze neza, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Amafaranga angana na Miliyoni 759 y’u Rwanda mu minsi ishize, Ikigo LODA cyari cyagaragaje ko akibitswe kuri kuri Konti z’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, nyamara yakabaye yarahawe abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP; ibintu bamwe mu bakozi b’iki Kigo bagaragaje ko bitari bikwiye, kuko uko kuyagumishaho ntakoreshwe ibyo (…)
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam), muri raporo nshya watangaje ko ibibazo by’imfu ziterwa n’inzara kubera amakimbirane abera hirya no hino ku Isi biri ku kigero gikabije.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zahaye abangavu biga mu ishuri ribanza rya Malakia muri Makakal, ubumenyi bwo kwitabara.
Abahinzi bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gukoresha ibyatsi byitwa Umuvumburangwavu n’Ivubwe mu mirima, byatangiye kubafasha kurwanya nkongwa mu bigori, no kongera umusaruro.
Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction, yitabye Imana ku myaka 31 muri Argentine nyuma y’uko ahanutse ku rubaraza rw’igorofa ya gatatu ya hoteli mu Mujyi wa Buenos Aires.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Ikigo cya HORIZON SOPYRWA Ltd gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti mu Rwanda, cyateguye umunsi wagenewe abahinzi b’ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo kubashimira uburyo bongereye umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF), zanyomoje ndetse zamagana amakuru yakwirakwijwe mu bitangazamakuru ashinja abasirikara bari muri Santrafurika mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bihuriye mu Muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati, ECCAS.
Amerika yasabye ko Israel itanga agahenge mu ntambara irimo muri Gaza, kugira ngo abaturage babashe kugerwaho n’ibiribwa ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze ndetse ko n’itabikora izahagarika inkunga y’intwaro n’ibindi bikorwa byo kuyifasha muri iyi ntambara.
Abaturage baba mu nkambi y’impunzi ya Malakal muri Sudani y’Epfo, irindwa n’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda wa Rwanbatt-2, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bagaragaje ko banyuzwe n’ubufasha zikomeje kubaha.
Major General Alex Kagame, ni we Mugaba Mukuru w’Inkeragutabara kuva kuwa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho yasimbuye Major General (Rtd) Frank Mugambage, wari uri muri uwo mwanya nk’umusigire.
Abantu umunani bakize icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 38.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko n’ubwo hari ikibazo cy’ubujura cyane cyane ubw’amatungo ariko kidakabije cyane kuko mu mezi atatu gusa hibwe inka 13, zirindwi ziteshwa abajura, enye zigaragara zamaze kubagwa naho ebyiri ziburirwa irengero.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, arahumuriza abaturage cyane abo mu Karere ka Nyagatare ko nta bacengezi bari ku butaka bw’u Rwanda ahubwo abamaze iminsi bakora urugomo ari abafutuzi bagamije gucecekesha ababangamira ubucuruzi bwabo butemewe bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu.
U Butaliyani bwafunguye ibigo bibiri mu gihugu cya Albania, byo kujya byoherezwamo abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butubahirije amategeko.
Mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe, niho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera.
Abantu 94 baguye mu mpanuka yatewe n’iturika ry’imodoka ya lisansi abandi bagera kuri 50 bakomereka bikabije.
Thomas Tuchel ukomoka mu Budage, wigeze no gutoza Chelsea, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions), asinya amasezerano y’amezi 18.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bagiye gukora igenzura rigamije kureba ko aborozi b’imbwa bubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubu bworozi.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP), ryatangaje ko abantu barenga miliyoni 27 bibasiwe n’amapfa akomeye mu kinyejana cya 21, ndetse byumwihariko miliyoni 21 z’abana bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi.
Mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024 mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yavuze uburyo Ambasaderi Colonel (Rtd) Joseph Karemera yitangaga muri byose ndetse akaba ari umwe mu bazanye igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo (…)