Basanga umutekano utareberwa gusa mu kurinda abaturage intambara
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu (MININTER) yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango, mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti bisaga 9,000 by’amashyamba mu Murenge wa Kinazi, bibutwa ko umutekano utareberwa gusa mu kurinda abaturage intambara, kuko ibiti na byo bigira uruhare rwabyo.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’Igihugu, DIGP Ujeneza Jeanne Chantal, avuga ko gutera ibiti bihuzwa n’umutekano kuko bizana ubuzima bwiza, ariko ko ari n’umwanya wo kuganira n’abaturage uko barushaho kwicungira umutekano.
Avuga ko abantu badakora usanga bavukamo abajura kandi nyamara bidakwiye, kuko usanga abo biba baba bafite imbaraga zo gukora, bityo ko ari ngombwa gukomeza gukumira ibyaha birimo n’ubujura.
Agira ati “Gutera ibiti hano bifitanye isano n’umutekano kuko tuba dushaka kubungabunga umutekano w’umuntu uriho, umwana uzavuka n’ugeze mu zabukuru, kugira umwuka mwiza bahumeka kuko ni wo utuma abantu bahumeka kandi guhumeka neza ni kimwe mu bituma umuntu agira umutekano”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano, Sesonga Benjamin, avuga ko kuza kwifatanya n’abaturage b’Akarere ka Ruhango gutera ibyo biti, biri muri gahunda y’inzego zishamikiye kuri iyo Minisiteri, zirimo Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora n’abakozi ba Minisiteri, hagamijwe gukorera hamwe mu kubungabunga umutekano w’imbere mu Gihugu.
Avuga ko aho icyo gikorwa gihuriye n’Umutekano, ari ukurwanya isuri, uhinga akeza, guhumeka umwuka mwiza, kugira ngo umuturage koko ahore ku isonga abigizemo uruhare, kandi ko ibiti bateye bakwiye kubirinda, kugira ngo bizabagirire akamaro.
Agira ati "Umutekano ntabwo ureberwa gusa ku kurinda abantu intambara, ahubwo dukwiye gufasha umuturage kugera ku mutekano, tumufasha guhinga neza, guhumeka neza, gukora cyane bakiteza imbere. Turifuza ko twazagaruka dusanga barabifashe neza, ibyangijwe n’amatungo cyangwa ibyagize ikibazo byarasimbujwe, mbese igiti ntibagifate nk’icya Minisiteri yaje uyu munsi ahubwo ko ari icyabo, bakomereze aho batere ibiti byinshi".
Abaturage b’Akarere ka Ruhango bateye ibiti bishimiye kuba ubuyobozi bw’izengo z’umutekano bwaje kwifatanya nabo, kuko ubundi bari basanzwe babageraho baganira ku by’umutekano gusa, banasabye ko bakwegerezwa ibiti byera imbuto ziribwa, kuko usanga ari bikeya.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yemereye abo baturage ko ibiti byera imbuto ziribwa bigiye gushakwa, bakabibaha, ariko byo bitazasaba umuganda usibye ku bantu bafite intege nkeya.
Agira ati “Turabizeza ko ibyo biti byera imbuto ziribwa tugiye kubishaka tukabibagezaho, abana banyu bakarya neza, abakuze nabo bakabona imbuto kuko ari ingenzi ku buzima bwabo, abanyantege nkeya nk’abakuze bo twazanabafasha kubaterera”.
Ibiti byatewe mu Murenge wa Kinazi bisaga 9,000, gahunda ikaba ari ugukomeza gutera muri iki gihe cy’imvura y’Umuhindo, hirya no hino mu Karere ka Ruhango, bikigaragara ko amashayamba ari macye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|