Ubuhangange bwa Amerika ntacyo bwamara Congo idafite ubushake - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bananirwa gukora ibisabwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu, bakibwira ko kuba Amerika hari intambwe iri kubafasha gutera ari byo bizabageza ku musaruro mwiza.
Kuva mu mezi ashize, Amerika yatangiye kuganira na Congo ndetse igafatanya n’u Rwanda ngo barebe ko bashyiraho urufatiro rwatuma amahoro agaruka muri kiriya gihugu kimaze iminsi mu ntambara.
Nyamra, Kagame yavuze ko bitakora kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gikomeye, ibirimo, keretse abo bireba ku buryo bw’umwihariko babyiyemeje kandi bagaharanira kugera ku musaruro w’amahoro, n’umutekano.
Kagame yagize ati “ibi bibazo birimo kuba muri Congo, bisa nk’aho abayobozi batabizi cyangwa batabyitayeho. Bakomeza kurota ku manywa, bagakomeza kuririmba ibihano ku Rwanda, mufatire u Rwanda ibihano…nk’aho ibyo hari icyo bizabagezaho.”
Yagize ati “Ibyo bikemura bite ikibazo cyo kuba mugezwa aho mukoresha abacanshuro babarwanirira?”
Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwizeye ko hari igihe bizagenda neza, umunsi umwe, maze kiriya gihugu kikagira amahoro.
Impuhwe abantu bamwe babeshya ko bafitoye abanyekongo
Perezida Kagame yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa, nk’Ubufaransa busaba ngo Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwe, ngo kugira ngo abaturage babayeho nabi, bari mu bibazo bagezweho inkunga.
Kagame yemeye ko aba baturage koko bashobora kuba bakeneye gufashwa, ari yerekana ko icy’ingenzi kidakorwa.
Yagize ati “Ntushobora guhora uvuga iby’ibibazo by’ubutabazi (humanitarian crisis) utavuze impamvu nyamukuru zibitera. Abantu ntibashaka kuvuga ku mpamvu nyazo kuko bazi ko byabatamaza.”
Yasobanuye ko ikibazo cya M23 cyatangiye mu 2012, ariko umuryango mpuzamahanga wari uhari, ntacyo wakoze…Muri Congo hakomeje kuba abantu bahunga, abandi bapfa, n’ibindi… ariko ubu abantu baraza bakitwara nk’aho ari ibintu bishya bibaye.
Ahubwo yagaye abantu bakomeza kuririmba ko bafite indangagaciro (values) no gushaka kugirira neza abaturage bari mu bibazo, ariko nta kintu bakora, n’ubwo baba bafite ubushobozi.
Yagize ati “ibyo bakora ni ukwongera ububabare abantu n’ubundi bari bibabariye.”
Icyo Congo yagakwiye gukora niba ishaka Goma
Perezida Kagame yavuze ko haramutse hari umuntu ushaka Goma, cyane cyane nka Congo, ubwo bagenda bakayifata, ariko ibyo ari byo byose uyifite mu biganza bye, hari icyo yabasaba kugira ngo ayibahe.
Yagize ati “niba hari umuntu ushaka Goma, sinzi...kubera impamvu z’imihango cyangwa guterekera Imana ze, ubwo yajyayo, ariko akamenya ko hari abantu bayifite. Simbavugira, ariko ari nkanjye uyifite umuntu akaza kuyinyaka namubwira nti nta kibazo ndayiguha nubanza ugakemira ibibazo mfite.”
“Nababwira nti nimujyane Goma, mujyane na Kavumu, ariko mubanze mukemure ibibazo mfite. Niba ushaka aha ngaha, urbanza uzane igisubizo cy’ibibazo mfite.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|