Imikoranire myiza n’abakiriya yatumye BK Group igira urwunguko rw’arenze miliyari 83Frw

BK Group Plc yatangaje ko imikoranire myiza n’abakiriya babo yatumye mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka (2025) bagira urwunguko rwa miliyari 83.5 Frw zingana na 19.8% ugereranyije n’ayo mezi umwaka ushize.

Ni bimwe mu byo batangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru.

Bagaragaje ko urwunguko bagize muri aya mezi barukesha ibikorwa bitandukanye by’ibigo byabo bitanu.

Uruhare rwa Banki ya Kigali (BK) rwafashije abaturage kurushaho kwiteza imbere. Bimwe muri urwo ruhare rwa BK, birimo kongera ibikorwa no kubigeza ku bakiriya benshi, kurushaho kwegera abakiriya, gutanga inguzanyo mu bikorwa bitandukanye bizamura ubukungu hamwe n’imicungire myiza y’inguzanyo zitangwa hagabanywa imyenda.

Ibi byatumye mu mezi icyenda ashize, BK yonyine igera ku rwunguko rwa miliyari 83.2 Frw zingana na 23.1% ugereranyije n’umwaka ushize.

Muri uyu mwaka Banki ya Kigali yatangije gahunda ya ‘Bigereho na BK’, hagamijwe gufasha abanyarwanda kugera ku ntego zabo z’imari, binyuze mu kubaha inguzanyo zijyanye n’ibikorwa byabo bitandukanye.

Ibi byatumye umutungo rusange uzamuka ku gipimo cya 7.6%, uva kuri miliyari 2521 Frw wari uriho mu mwaka ushize, ugera kuri miliyari 2712.6 Frw muri Nzeri uyu mwaka.

Muri ayo mezi kandi, inguzanyo zahawe abakiriya zariyongereye zigera ku gipimo cya 18.6%, ziva kuri miliyari 1454 Frw, zigera 1,771.9 Frw.

Ibi byatumye amafaranga yabikijwe n’abakiriya muri ayo mezi, yiyongera ku kigero cya 7%, ava kuri miliyari 1641 Frw, agera kuri miliyari 1690.8 Frw.

Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko imibare igaragaza ko uyu mwaka wagenze neza, kandi bizera ko mu gihembwe cya nyuma gisoza umwaka bizarushaho.

Yagize ati “Ibyagezweho byaturutse ku mpamvu zitandukanye, cyane cyane imigendekere n’imizamukire y’ubukungu bw’igihugu, n’ikintu gikomeye cyane, gitanga amahirwe ku nzego zose ziri mu bucuruzi, icya kabiri n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mu bigo byose bigize BK Group. Ibyo byose ubiteranyije byaduhaye umusaruro mwiza ndetse biraduha n’icyizere ko tuzasoza umwaka umusaruro ari mwiza kurushaho.”

Mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa bikomeze kurushaho kumera neza, ubuyobozi bukuru bwa BK Group buvuga ko bufite ingamba zo mu gihe cy’imyaka itatu, zigaragaza icyerekezo n’ibizibandwaho, birimo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi, kwihutisha gahunda zitandukanye za serivisi zitangwa zishingiye ku ikoranabuhanga, no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bigo bigize BK Group kuko byuzuzanya.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi, avuga ko mu rwego rwo kurushaho gukorana n’Abanyarwanda, hari n’ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga, ribafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu.

Ati “Muri BK dufite ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga, rijya ribasura aho bari muri Afurika no hanze yayo kugira ngo tubagezeho serivisi zitangwa na BK, abenshi bakaba n’abakiriya bacu. Hari itsinda ryacu ryigeze kujya muri Mozambique bahafunguriza konte zigera kuri 300, ubu ni abakiriya bacu, kandi icyiza bashobora gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bafungurize konti aho bari hose ndetse babone na serivisi za BK.”

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda baba hanze, BK Capital yashyizeho serivisi nshya ibafasha kubyaza amadovise (Amadolari) umusaruro, kuko ubusanzwe ntabwo ufite ayo mafaranga yamwungukiraga kuri konte ye mu Rwanda.

BK Group Plc, igaragaza ko izakomeza gushyira imbere imikorere ishingiye ku iterambere rirambye, ikoranabuhanga, n’ubuyobozi bunoze, hagamijwe kongera inyungu ku bafatanyabikorwa bayo, uhereye ku bashoramari, abakiriya, abakozi, n’Igihugu muri rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka