Kubona umuntu ufite ubumuga akambakamba adafite igare ni uburangare-NCPD

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), bugaragaza ko kuba haboneka umuntu ufite ubumuga by’umwihariko ukambakamba adafite igare, biba ari uburangare buturuka ku muntu umwe cyangwa uwundi.

Emmanuel Ndayisaba
Emmanuel Ndayisaba

Ni bimwe mubyo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama w’Igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Emmanuel Ndayisaba, yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025.

Hari mu kiganiro n’itangazamakuru, hagaragazwa uko barimo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, n’ibizakorerwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’abantu bafite ubumuga.

Iki cyumweru kizatangira ku wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo kigere tariki 3 Ukuboza, ubwo umunsi nyirizina uzizihirizwa mu Karere ka Nyabihu ku rwego rw’Igihugu.

Muri byinshi bateganya gukora muri icyo cyumweru, harimo no gutanga amagare, insimbura n’inyunganirangingo, mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga bw’ingingo.

Kuri uwo munsi, hazatangwa amagare 372, ibikoresho byunganira abafite ubumuga by’umwihariko ibikoreshwa n’abanyeshuri 272.

Uretse ibi bikoresho bizatangwa kuri uwo munsi by’umwihariko insimbura n’inyunganirangingo, ariko ngo buri mwaka, muri buri Karere haba hagomba gutangwa izigera nibura kuri 250.

Ni ho Ndayisaba ahera avuga ko kuba hagaragara umuntu ufite ubumuga cyangwa wikurura hasi adafite igare, ari uburangare ku ruhande rumwe cyangwa urundi, kuko nta mwaka badatekerezwaho kandi muri buri Karere.

Ati “Ahantu muzabona umuntu ukambakamba yagakwiye kuba afite akagare, muzamenye ko ari uburangare, nkatwe ku rwego rw’Igihugu, dufite umufatanyabikorwa, ni Itorero ryo muri Amerika, ryatwemereye amagare yose tuzajya dukenera mu gihugu. Bivuze go kubona umuntu ugenda nta gare, haba hari uburangare bw’uyu cyangwa uyu, kuba batabonye ko umuntu afite ikibazo ngo bakivuge, tugishakire igisubizo.”

Yungamo ati “NCPD iba ifite amagare, dufatanya na RBC, iyo aje agaca muri RBC, tukayacisha muri za farumasi z’Uturere zakoze urutonde, abantu bagapimwa kuko si ugupfa kuyabaha, kubera ko nabyo byangiza abantu. Za NUDOR zirayagira, dufite aya World Vision, Save the Children, abo bose bagira ayo bagenda batanga."

Uretse amagare y’abafite ubumuga, mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga by’umwihariko ubw’ingingo, hashizwe umwaka Leta y’u Rwanda itanze miliyari 53Frw, hagamijwe kunganira abakoresha ubwishingizi bwa mituweli kugira ngo bahabwe ubuvuzi, ikaba ari gahunda yatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Ibi byatumye mu miti yari isanzwe itangwa hongerwamo irimo iya kanseri, insimbura n’inyunganirangingo n’indi miti myinshi ifasha abaturage.

Imibare igaragaza ko muri rusange mu Rwanda, hari abafite ubumuga bangana na 562 184, muri bo 55,2% ni abagore mu gihe 44,5% ari abagabo, mu gihe abandi bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 1992. Kuri iyi nshuro ugiye kwizihizwa ufite insaganyamatsiko igira iti “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka