Ikibazo cya serivisi mbi ntigikwiye kwihanganirwa n’uwo ari we wese - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuga ko nta muntu ukwiye kwihanganira serivisi mbi, ngo icyo akwiye gukora mu gihe ahawe serivisi mbi ni ukubivuga, akaragariza ababishinzwe uwabikoze agakurikiranwa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’Igihugu.
Perezida Kagame yagize ati “Abanyarwanda muri rusange, mukwiye kwanga serivisi mbi muhabwa mukayishyurira, ukagenda utanavuze, mukwiye kubyanga. Aho baguhaye serivisi mbi ukwiye kuhavuga, uwayiguhaye ni nde? Vuga uti ahangaha batanga serivisi mbi, nawe nk’umunyamakuru ukwiye kubatanga”.
Ati “Aho kubivuga murabiceceka, mukabihisha, cyangwa mugashyiramo abo mufitanye amasinde gusa. Hari abo mutavuga, cyangwa mukavuga ababoroheye. Mukwiye kubishyira hanze uko bimeze. Inzego za Leta zikwiye kubikurikirana, na bo batabikora bafite abagomba kubibabaza”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cya serivisi mbi gihari koko, anatanga urugero rw’ibyo yiboneye.
Ati “Narabibonye kera mu Nteko Ishinga Amategeko turi mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano. Bari bahamagaye amaresitora ngo agaburire abantu bari bageze ku 1000. Mu gitondo turakora neza akazi, bigeze ku ifunguro rya saa sita, jye nagize amahirwe yo kurifatira ahandi. Ngarutse nyuma ya saa sita nsanga bamwe barimo n’abayobozi imbangukiragutabara zabatwaye mu bitaro. Ariko ugasanga nta n’uvuga ati uwazanye ibi bintu akurikiranwe abibazwe, ndetse habaho kongera guhura ugasanga wa wundi wabagaburiye ni we bongeye guha isoko”.
Akomeza avuga ko ikibazo kitari kuri wa wundi watanze serivisi mbi gusa, ahubwoko kiri no ku bayihawe bishyura bakagenda, ati “ntabwo serivisi mbi yacika kandi muyishimiye”.
Akomeza avuga ko ikibazo cya serivisi mbi ari kinini bityo ko abantu bakwiye kugishyira hanze bakakiganira, kikavugwa, kikanengwa, abatanga serivisi mbi bagakurikiranwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|