Kateripirali yakoreshejwe mu gushyingura imibiri y’abishwe muri Jenoside i Nyumba yahuhuye n’abari bagihumeka - Ubuhamya

Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rubera i Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya yabwiye urukiko ko katiripirali (Caterpillar) yakoreshejwe mu gushyingura imibiri y’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nyumba no muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, yakoraga mu buryo bwashinyaguriraga imibiri y’abishwe.

Uyu mutangabuhamya, kuri uyu wa 24 Kamena, wabwiye urukiko ko na we yahamijwe ibyaha na Gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nyuma y’iminsi myinshi y’ibitero, imibiri yari myinshi ku buryo abafungwa n’abaturage bari bategetswe kuyitaba mu byobo batashoboraga kuyirangiza.

Yagize ati "Imashini nta mpuhwe yagiraga. Yasakumaga byose, ntiyatandukanyaga abapfuye n’abari bakiri bazima."

Yasobanuye ko iyo katiripirali yavanagaho ubutaka n’imibiri icyarimwe, ku buryo "imibiri n’ubutaka byavangwaga hamwe."

Yanavuze ko icyo gihe hari hakiri abantu bakomerekejwe ariko batarapfa, bamwe bakaza kurokoka nyuma yo kuva muri icyo cyobo.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yabonye Dr Eugène Rwamucyo ari kumwe n’abayobozi b’icyo gihe, igihe katiripirali yazanwaga ndetse n’igihe abafungwa bazanwaga gufasha gushyingura imibiri.

Yavuze kandi ko yamubonaga agenda areba uko imibiri yajyanwaga mu byobo.

Cyakora, Perezida w’Iburanisha yamwibukije ko mu buhamya yari yatanze mu 2017 yari yavuze ko atigeze abona Eugène Rwamucyo, ahubwo ko abayobozi b’inzego z’ibanze ari bo bahaga amabwiriza umushoferi wa katiripirali.

Uyu mutangabuhamya yahise asubiza ko ubu yibutse neza ibyo yabonye kandi ko ashobora kumenya Rwamucyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka