Perezida Archange Touadéra wa Santarafurika yageze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ugushyingo 2025.

Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri Biruta
Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri Biruta

Umukuru w’igihugu cya Santarafurika, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda na Santarafurika bisanzwe bifitanye umubano ushingiye cyane cyane ku by’umutekano n’amahoro, aho abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagira uruhare runini mu kugarura no kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ndetse hakaba n’abandi bari muri Santrafurika ku bw’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho u bagiye gufasha iki gihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri Santrafurika mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu mu kugarura umutekano, ubwo umutwe wa Séléka w’abitwaje intwaro watezaga umutekanomuke ushaka guhirika ubutegetsi bwariho, gusa icyo gihe uwo mutwe ntiwabigezeho.

Inzego z’umutekano ziri muri Santrafurika zikora imirimo inyura yiyongera ku gucungira umutekano abayobozi n’abaturage cyane cyane mu murwa mukuru Bangui, kuko zinafasha mu gutoza abasirikare b’iki gihugu, aho icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

Ibindi Ingabo z’u Rwanda zikora ni ibijyanye n’iterambere ry’abaturage ba Santrafurika, hari umuganda hakorwa isuku, guha ibikoresho abanyeshuri, kuvura abaturage n’ibindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka