Yagize ati “buri mwaka cyangwa imyaka ibiri tuvugurura amasezerano, buri wese akareba inyungu zirimo, natwe ni uko byagenze.”
Ikindi icyakora Kagame yavuze ko hari ibintu abanyamakuru bakwiye kumenya, nk’ibijyanye n’urusaku Congo yakomeje kuzamura,isaba Arsenal guhagarika amasezerano ya Visit Rwanda, ndetse bajya na PSG.
Yagize ati “mu bitureba nta gikuba cyacitse.”
Icyakora Kagame yagize ati “ubu amafaranga twakoreshaga hariya erega dushobora no kuyakoresha ahandi. Mwibuke ko ubu twagiye no muri Amerika. Abantu bazajya gukanguka natwe tugeze kure.”
Iki kibazo Kagame yakivuze mu gihe Arsenal iri mu bihe byayo byiza, ku buryo imaze gutsinda imikino itanu yikurikiranya muri Champion League.
Yagize ati “Ibi byemezo jye ntabwo bizambuza gukomeza gufana Arsenal.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|