Yiteze kungukira mu guhuza ubukorikori bwe n’ubwo mu bindi bihugu
Akimpaye Felecie wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Mujyi wa Kigali, ukora ubukorikori bujyanye no kuboha ibikoresho bitandukanye birimo uduseke, ariko ahanini bijyanye n’ubugeni burimo gutaka inzu yifashishije ibikoresho akora, avuga ko kubona abandi b’abanyamahanga bakora ibintu bimwe bimwungura ubwenge, akaba yahanga utundi dushya dutuma acuruza neza akunguka.
Akimpaye ubarizwa muri koperative Umurage w’Agaseke, ikorera aho mu Murenge wa Gatsata, avuga ko we n’abandi banyamuryango b’iyi koperative uko ari 45 barimo abagore n’abakobwa, ibyo bakora bibafasha kwibeshaho, ntihagire utegereza gushakira icyo akeneye ku bandi, kuko bahagurukiye kwigira.
Ibijyanye n’ibyo bakora, Akimpaye yabigarutse ubwo bari bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorwa by’ubukorikori, imideri, imitekere y’ibihugu bitandukanye, imbyino n’ibindi biranga umuco w’ibyo bihugu binyuze muri za Ambasade zabyo mu Rwanda, byabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025.
Akimpaye avuga ko kuboha uduseke n’ibindi bikoresho biri mu muco nyarwanda, ariko ko ari ngombwa kongeraho n’ibindi hakagaragara udushya.
Ati “Ninjiye muri koperative muri 2019 ndangije kwiga. Kubera ko ari ibintu n’ubundi nari nsanzwe mbona kuko n’ababyeyi bayibamo, ntibyangoye, ahubwo kuba narize byagize akamaro kanini. Ubu ibyo dukora tubicuruza mu Rwanda ndetse no hanze yarwo twifashishije ikoranabuhanga, hari imbuga nkoranyambaga zibidufashamo, ariko turabyikorera”.
Yungamo ati “Nkanjye ngira abakiriya b’abanyamahanga bambwira ibyo bakeneye nkabibakorera nkabyohereza, byambana bike ngaha akazi n’abandi. Iyo abakiriya babonetse neza nshobora kwihemba ibihumbi 700Frw mu kwezi, hari n’ubwo arenga”.
Akomeza avuga ko kuba bahuriye hamwe n’abandi bo mu bindi bihugu nka Kenya, u Buhinde, Pakistan, Ghana n’ibindi, bahanahana ubunararibonye bumwungura uko yakongera ubwiza by’ibyo akora.
Iri murikagurisha ryateguwe n’umuryango Rwanda Diplomatic Charity Bazaar, ufite intego yo gushaka amafaranga yo gutera inkunga amakoperative 50 mu Rwanda, kugira ngo azamuke, cyane ko wari warabahaye ibikoresho, amahugurwa n’ibindi.
Ukuriye iki gikorwa, Edison Niyontegereje, avuga ko ayo makoperative ahanini yo mu cyaro yiganjemo abagore n’urubyiruko bari mu mirimo itandukanye, bakaba bashaka kurushaho kubafasha kwiteza imbere.
Ati “Ni amakoperative dusanzwe dukorana na yo, ariko twifuza ko agira ubushobozi kurushaho, ari yo mpamvu y’iki gikorwa. Turateganya ko kiba ngarukamwaka kugira ngo ubufasha bugere no ku bandi benshi. Twishimiye uko cyagenze, abantu bitabiriyenubwo abatumiwe bose bataje, ariko tuhungukiye n’inama z’uko kizategurwa ubutaha”.
Bateganya kandi gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gukusanya inkunga, aho bazashyiraho urubuga rwo gucururizaho ibyo abanyamuryango b’ayo makoperative bakora ndetse n’uwashaka kubafasha akaba ari ho anyura, hanyuma amafaranga abagenewe akabageraho nta handi anyuze.
Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das witabiriye iki gikorwa, avuga ko kuba kibereye mu Rwanda ari iby’agaciro, kandi ko kuba cyitabiriwe n’izindi Ambasade birushaho kugira imbaraga, ku buryo ubutaha abantu baziyongera bityo n’inkunga igenewe abagenerwabikorwa ikaboneka ihagije, kuko ngo gufasha ababikeneye ari igikorwa cyiza.
Edison Niyontegereje
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|