Icyamamare mu njyana ya Reggae, Jimmy Cliff, yitabye Imana

Umuhanzi w’Umunya-Jamaica wamamare mu njyana ya Reggae, Jimmy Cliff, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yari afite imyaka 81.

Jimmy Cliff yitabye Imana
Jimmy Cliff yitabye Imana

Umuryango we ni wo watangaje inkuru y’urupfu rwe ku rubuga rwa Instagram, bavuga ko yitabye Imana zize indwara y’umusonga.

Jimmy Cliff yari umuhanzi, umuririmbyi, umunyamuziki, umukinnyi wa filimi ndetse akaba n’umuntu wacurangaga ibikoresho bitandukanye by’umuziki. Yari kandi umujyanama wubashywe mu rwego rw’inganda z’umuziki.

Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane birimo Raggae Night, Wonderful World, Beautiful People, Many Rivers to Cross, You Can Get It If You Really Want n’izindi byinshi.

Mu 2010, Jimmy Cliff yashyizwe mu bazwi ku rwego mpuzamahanga muri Rock and Roll Hall of Fame, kubera uruhare rwe rukomeye mu muziki.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Jimmy Cliff yatwaye ibihembi bibiri bya Grammy Awards, harimo icya album nziza ya Reggae.

Indirimbo ’Raggae Night’ yakunzwe cyane ya Jimmy Cliff:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka