Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kubaka Igihugu bahereye ku Mudugudu

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko abo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kubaka Igihugu bahereye ku Mudugudu kugira ngo ibikorwa by’Iterambere bigerere hose rimwe, kandi babigizemo uruhare.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kubaka Igihugu bahereye ku Mudugudu
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kubaka Igihugu bahereye ku Mudugudu

Ni umwe mu mihigo bahigiye mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugunga, yateranye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, yari ihurije hamwe abanyamuryango bari hagati ya 800-1000, nyuma yo kugezwaho raporo y’ibikorwa binini byakozwe mu mwaka wa 2024/2025, n’ibiteganywa gukorwa muri uyu (2025/2026).

Bimwe mu bikorwa byagaragajwe byakozwe mu mwaka ushize bikubiye mu nkingi eshatu, zirimo Imibereho myiza, Ubukungu n’Ubutabera, birimo kwamamaza Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, nk’umukandida wari uhagarariye FPR-Inkotanyi, gutegura kwamamaza no kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Muri uwo mwaka kandi muri uwo Murenge, bigizwemo uruhare n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, hakozwe imihanda ireshya n’ibilometero 14, yashyizwemo kaburimbo ndetse n’amapave.

Chair Person wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Monique Tumukunde, yagaragarije abanyamuryango ko nubwo hari ibyakozwe mu mwaka ushize ariko hari n’ibindi bemeje ko bagomba gukora muri uyu, kandi bahereye mu Mudugudu.

Ati “Hazarahizwa abanyamuryango bashya, tuzaharanira gushishikariza abaturage batari bajya mu muryango, guharanira gutera intambwe idasubira inyuma, cyane cyane urubyiruko kugira ngo barahizwe nabo binjire mu muryango. Ikindi ni uko hazakorwa ubukangurambaga mu gukurikirana ibibazo bitandukanye biri mu Murenge wacu.”

Hanagaragajwe ko muri uwo Murenge hazubakwa imihanda ya kaburimbo ica mu Midugudu ireshya n’ibilometero 7, kurwanya imirire mibi, gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye n’ibindi.

Abanyamuryango bagaragaje ko kugira ngo ibyo biyemeje bigerweho, ari uko bigomba gukorwa bihereye ku Mudugudu buri wese akabigiramo uruhare, kuko ari bwo bizagerwaho neza kandi mu buryo bworoshye.

Jean Claude Musabyimana, yagaragaje ko buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kwesa imihigo, kuko ibikorwa bizakorerwa iwabo aho batuye.

Yagize ati “Kuko ku Murenge tuzajya dutanga raporo ariko ibikorwa bizakorerwa iwacu aho dutuye, kandi ntabwo tuzabikora tudahuye, tudahuje, tukaganira ibyo bikorwa hari aho turi.”

Muri iyi Nteko rusange kandi, hatangiwemo ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igiri iti ‘Gukunda Igihugu, Isoko y’Iterambere rirambye’.

Hon. Beline Uwineza, yabwiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga, ko gukunda Igihugu ari imwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda, bavoma mu mahame y’umuryango FPR-Inkotanyi.

Yagize ati “Niho hari bwa bumwe, kwa gukorera hamwe, gushaka impinduka, ibigirira neza Umunyarwanda uva hamwe ajya ahandi, kandi hose haba heza kurushaho. Gukunda Igihugu ntabwo ari amagambo gusa, ni ukugikorera, ariko ni no gukorana n’abandi kuko twiyemeje gukorera hamwe nta n’umwe usigaye inyuma, uko dukorana nk’Abanyarwanda, tugomba kugira ibishigikira abandi.”

Chair Person Monique n'abo bafatanyije biyemeje kuzakora bahereye mu Mudugudu
Chair Person Monique n’abo bafatanyije biyemeje kuzakora bahereye mu Mudugudu

Vice Chair Person wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Fazil Murangira, yashimiye abanyamuryango bo mu Murenge wa Nyarugunga, kuko ibikorwa byabo byivugira, ariko abasaba gukurikirana cyane ibibazo bibera mu Midugudu kugira byose bikemuke kandi bigizwemo uruhare n’abanyamuryango.

Yagize ati “Banyamuryango dusubire inyuma tubisuzume, dusubire ku ivuko hariya aho turara, turerera ba bana beza bakura neza, tuhasuzume turebe. Hari ibibazo bidakwiye kugaragara, ahasigaye tugasigasira ibyo twagezweho, manifesito yacu, ya mihigo yose tukayiherekeza, tugaherekeza nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu, ibyo yemereye Abanyarwanda akabishyira mu bikorwa.”

Mu Murenge wa Nyarugunga habarirwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 30.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka