Ikipe ya APR FC ntibashije kwikura i Muhanga nyuma yo kuhatsindirwa na AS Muhanga ibitego 2-1.
Ikipe ya Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga kwegukana myugariro Rwatubyaye Abdul yamutije muri Colorado Springs Switchbacks FC yo mu cyiciro cya kabiri adakinnye umukino n’umwe.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, cyane cyane Youtube, bazi uwitwa thecatvevo250_, utangaza amakuru anyuranye, ariko atungura benshi, aho akunze kuvuga ku buzima n’amakuru y’ibanga, cyane ku byamamare. Akunda kandi no gukora ubuvugizi ku bantu bababaye, asaba ko abantu babafasha ndetse abamukurikira (…)
Abatuye umudugudu wa Rugeshi Akagari ka Bukinanyama mu murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barasaba kwimurwa bakagira ahandi batuzwa kuko ngo nta mutekano bafite bitewe no konerwa n’inka z’umuturanyi wabo ndetse n’abashumba be bakabakorera urugomo rurimo no kubakomeretsa.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangije amasomo y’ikoranabuhanga (IT) rishingiye kuri mudasobwa, agenewe abagore n’abakobwa kugira ngo biyongere ku isoko ry’umurimo.
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi arasaba abaturage guhagurukira ikibazo cy’akarengane na ruswa batangira amakuru ku gihe, kugira ngo haburizwemo umugambi w’abakomeje kubyimika, bigatuma gahunda zihindura ubuzima bw’abaturage zidasohozwa mu buryo buciye mu mucyo.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC, cyakuriye inzira ku murima abasaba ko igiciro cy’amazi kigabanuka, ariko cyizeza ko bose bazayabona.
Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda Dr James Gashumba hamwe n’umuyobozi w’ishami ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Abadage cyigisha ibijyanye n’ubumenyingiro Dr Avelina Parvanova, barahamya ko mu gihe kiri imbere umubare munini w’Abanyarwanda bazaba bafite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ingufu (…)
Umuryango Imbuto Foundation ukangurira abantu bose kongera ingufu mu kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo bagire imiryango ibayeho neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ubutore ngo basabe intore bagenzi babo kubahishira mu bibi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije Afurika, imbogamizi zikomeje guterwa n’ibihugu byakolonije Afurika bitifuza kuyirekura.
Mu mukino w’umunsi wa 28 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Musanze ibitego 3-1 iguma ku mwanya wa mbere.
Perezida Kagame uri mu gihugu cy’Ubufaransa mu nama yiga ku ikoranabuhanga VivaTech 2019, yaboneyeho gusura uwahoze ari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga we Louise Mushikiwabo, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ku cyicaro cy’uwo muryango.
Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana (Coalition Umwana ku Isonga) riravuga ko hirya no hino mu Rwanda hakiri abantu batsimbaraye ku myumvire y’uko umwana adakwiye kugira ijambo, yakosa agakubitwa, n’indi myumvire ihutaza uburenganzira bw’umwana.
Ikigo cy’Abanyasuwede kitwa ‘Addressya’ cyatangije mu Rwanda ikoranabuhanga ryo kuranga aho umuntu atuye hose mu gihugu cyangwa akorera, hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone.
Ubwo yabazwaga uburyo bwakoreshejwe ngo u Rwanda rwari rwarashegeshwe na Jenoside rubashe kuba rushyirwa n’urwego nka African Economic Forum ku mwanya wa karindwi w’ibihugu biyobowe neza, Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byabafashije ari uko Abanyarwanda bumvise ko nta wundi uzaza kububakira igihugu atari bo ubwabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yateguye gahunda y’iminsi itatu yo gutembereza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Mu isiganwa rimaze iminsi itatu ribera muri Afurika y’Epfo rizwi nka Tour de Limpopo, Manizabayo Eric wa Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa gatatu
Abivuriza ku bigo nderabuzima bitandukanye bigenzurwa n’ibitaro bya Mibilizi biherereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutabona imiti kuko bisuzumisha ariko bajya kwaka imiti bagatumwa kujya kuyigurira hanze y’ibitaro ku mavuriro yigenga.
Banki y’Isi yemereye Leta y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 200 z’Amadorari ya Amerika, azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo byo mu burezi hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri.
Mu mwaka wa 1983 ni bwo Umudage Friedhelm Elias yaje mu Rwanda aza no gutangiza umukino wa Handball mu bigo bya Ecole Normale Zaza ndetse na TTC Byumba.
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana mu minsi ishize ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’abandi bafatanyije bamaze gufata pariki ya Nyungwe bagasaba ko ba mukerarugendo bahagarika gusura iyi pariki, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, nyuma (…)
Abakozi b’ibigo bifasha abahohotewe (Isange One Stop Centers) baravuga ko hakiri abagana ibyo bigo basibanganyije ibimenyetso cyangwa bakererewe bigatuma badahabwa serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa.
Ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo (KOICA), kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019, cyasinyanye na Minisiteri y’Urubyiruko amasezerano y’inkunga ya miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by’Amadolari ya Amerika azafasha urubyiruko guhanga ibihumbi 20 by’imirimo.
Abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Mibilizi biherereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, bamaze amezi atatu badahembwa baravuga ko biri kubateza ingorane z’imibereho mu miryango yabo ndetse bikagira n’ingaruka kuri serivisi batanga.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aritegura kwitabira igitaramo kizahuza ibihanganye muri Muzika ya Afurika kizabera i Dubai mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Abarabu, igitaramo kiswe One Africa music fest, gitegurwa na sosiyete yitwa One Africa global.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rubavu bwasabye akarere n’izindi nzego kubafasha gusaba amakuru abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, avuga ko kimwe n’icyaha cya Jenoside, n’icya ruswa kidasaza, mu Rwanda.
Banki ya Kigali (BK) yasinyanye amasezerano n’Ikigo nyafurika cyita ku buhinzi n’ubworozi (AGRA), azatuma abahinzi bahabwa inguzanyo n’iyo Banki badasabwe ingwate.
Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatanze impamyabumenyi za mbere z’imyuga n’ubumenyingiro, rwizeza ko buri mugororwa azajya yigira ubuntu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye siporo yo kugenda n’amaguru (Kigali Night Run), isiganwa ahanini riri mu bice bigize Kigali International Peace Marathon.
Prof PL Otieno Lumumba, impuguke mu by’amategeko na Politiki w’Umunyakenya, yashimangiye ko abayobozi mu bihugu bimwe bya Afurika aribo ntandaro y’ibibazo Afurika ihoramo aho batita ku nyungu z’abaturage bakirirwa mu ihangana ridashira.
Banki ya Kigali (BK) yateye inkunga ya miliyoni 45frw abategura irushanwa ngarukamwaka ryo kwiruka n’amaguru ‘Kigali International Peace Marathon’ mu rwego rwo kurishyigikira.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gufotora ku buryo buhoraho abakeneye indangamuntu, igikorwa kizajya kibera mu Murenge wa Ngoma.
Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO) hamwe n’inzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda, bagiye kwiga uburyo abaturage babona ibicanwa bigabanya ikoreshwa ry’inkwi.
Ibyamamare mu gusiganwa ku maguru birangajwe imbere na Usain Bolt na Mohamed Farah byatumiwe mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon) riteganyijwe kuba ku itariki ya 16 Kamena 2019 i Kigali rikazatangirizwa i Remera kuri Stade Amahoro.
Ibijumba ni igihingwa gikomoka muri Amerika y’Amajyepfo. Byageze i Burayi bijyanywe n’Abanya-Portugal ndetse n’Abanya-Espagne, nyuma bigera muri Aziya no muri Afurika bizanywe n’Abanyaburayi.
Ingo zisaga 400 zo mu Kagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo zegerejwe amazi meza nyuma y’igihe kirekire bavoma ikiyaga cya Kivu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahamagariye Abanyafurika muri rusange, by’umwihariko abayobozi gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.
Robo ivuga, ikagira imiterere n’ijwi nk’iby’umugore, yitabiriye inama ya Transform Africa 2019, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zinyuranye zireba ubuzima bw’abaturage.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko yifuza kwakirira imikino ibiri isigaye kuri Stade Amahoro, yamenyeshejwe ko ikibuga kitaboneka
Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Kaspersky Lab, Yevgeny Valentinovich Kaspersky, impuguke mu bwirinzi bujyanye n’Ikoranabuhanga wavumbuye Anti Virus yamwitiriwe avuga ko yugarijwe n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga bigera ku bihumbi 350 buri munsi.
Ikipe y’umukino w’amagare ya Benediction Excel Energy yatangiye gusiganwa mu irushanwa ry’iminsi ine rya Tour de Limpopo ribera muri Afurika y’Epfo, intego ikaba ari ukuryegukana.
Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’urubyiruko avuga ko iyo arebye urubyiruko ashinzwe asanga muri rusange rutekanye, aho rukomeje kugaragara mu bikorwa byo gusigasira umutekano w’igihugu. Gusa ngo iyo hagize abafatirwa mu bikorwa bihanwa n’amategeko avuga ko biba atari inkuru nziza kuri bo nk’abarebererera iki kiciro (…)
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’imiryango inyuranye ikorera ubuvugizi abo amateka byagaragaye ko yabasigaje inyuma, bwerekana ko hagikenewe ingufu ngo abo amateka yasigaje inyuma na bo bige.
Ikipe ya Musanze iri kwitegura umukino wa rayon Sports, izakina ifite umunyezamu umwe udafite umusimbura kuko usanzwe ari uwa mbere yavunitse
Inyanya ni kimwe mu biribwa abantu bakoresha kenshi mu mafunguro yabo ya buri munsi.
Umwe mu Banyarwanda bacurujwe hanze y’Igihugu (muri Koweit), araburira ababyeyi bohereza abana babo "kubahahira", nyamara ngo baba bajyanywe gukoreshwa ubucakara no gukurwaho ibice by’umubiri.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu bavuga ko ubukangurambaga bukomatanyije bwa gahunda ‘Baho Neza’ bwabagobotse bitabira ari benshi.
Bamwe mu banyeshuri bigishwa gufotora na Kigali Today ku bufatanye na minisiteri y’uburezi binyuze mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) barahamya ko kuva ku ntebe y’ishuri bakajya hanze gufata amafoto bituma barushaho kwiyungura ubwenge ku byo baba barize.