Haracyakenewe ingufu ngo abo amateka yasigaje inyuma bige

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’imiryango inyuranye ikorera ubuvugizi abo amateka byagaragaye ko yabasigaje inyuma, bwerekana ko hagikenewe ingufu ngo abo amateka yasigaje inyuma na bo bige.

Bamwe mu basigajwe inyuma n'amateka b' i Gicumbi
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka b’ i Gicumbi

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Gicurasi 2019, bwakozwe n’imiryango MRG (Minoritiy Rights Group International), AIMPO (African Initiative for Mankind Progress Organization) na WOPU (Women’s Organization for Promoting Unity), bukorerwa ku bantu 235 bo mu turere icyenda.

Icyari kigenderewe kwari ukureba uko abo bantu bagerwaho n’amahirwe igihugu gitanga ngo abaturage biteze imbere ndetse n’uko bahagaze ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Mu bijyanye n’uburezi, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abize ari bake cyane kuko abize kaminuza basanze ari umwe, bihwanye na 0.4%, abize ayisumbuye 12 bihwanye na 5.1%. abize abanza 97 bihwanye na 41.3%, TVET ni 2 bahwanye na 0.9% mu gihe abatarageze ku ishuri ari 123 bangana na 52.3%.

Mu zindi gahunda zifasha abaturage kwiteza imbere nka Girinka, ubushakashatsi bwasanze abo yagezeho ari 25.1% naho 74.9% ngo ntirabageraho, abagerwaho na gahunda za VUP ni 17.1%, abafite inzu ziberanye no guturwamo ni 58.3%, mu gihe 41.7% basigaye ngo batuye mu tuzu duto bavuga ko tudahwanye n’imiryango yabo.

Ibindi byarebwe ni uko abo bantu bagerwaho na serivisi z’imari, 13.3% gusa ni bo bakorana na banki, bakabitsa bakanahabwa inguzanyo mu gihe 86.7% batazi ibya banki.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu bo amateka byagaragaye ko yabasigaje inyuma, 67.7% bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, 25.1% bari mu cya kabiri, bake cyane bari mu cya gatatu mu gihe mu cya kane nta n’umwe urimo ndetse hari n’abadafite ibyiciro babarizwamo.

Abafite ubwisungane mu kwivuza, mituweli, ni 81.2% naho abasigaye 18.8% nta bwisungane na bumwe bafite.

Ababajijwe ni abo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Burera, Musanze, Nyabihu, Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo, bakaba bari bagizwe na 56.2% by’abagore na 43.8% by’abagabo.

Bwerekanye kandi ko muri abo bantu, 49.8% ari bo gusa bigeze bumva ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, naho 50.2% bakavuga ko ntacyo babiziho, umwe mu babajijwe i Burera akaba yaragize ati “Iyo uba mu bukene bukabije, ntumenya amakuru ku bibera hirya no hino ku isi”.

Abakoze ubwo bushakashatsi basaba Leta ko yashyiraho gahunda zihariye zo gufasha abo bantu, abayobozi mu nzego z’ibanze bakagera kenshi mu ngo zabo bagakangurira abana kwiga ndetse bakanashishikariza abakuru kwitabira gahunda zose za Leta kandi ntibiheze mu gihe cy’amatora mu nzego z’ibanze.

Abaturage na bo basabwa kutabaheza ahubwo bakabegera, bakabaganiriza, bagasangira bityo bigatuma babibonamo ndetse bakaba batinyuka gukora imishinga ibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu Rwanda abanyeshuri twiga uburezi niñez neza

Niyoyita Alphonse yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

muraho neza mbashimire kuba leta y’URWANDA ireba abakirinyuma mwiterambere twese tugafatana mubiganza tugashyira hamwe

Niyoyita Alphonse yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka