Uwakoreye ubucakara muri Koweit araburira ababyeyi

Umwe mu Banyarwanda bacurujwe hanze y’Igihugu (muri Koweit), araburira ababyeyi bohereza abana babo "kubahahira", nyamara ngo baba bajyanywe gukoreshwa ubucakara no gukurwaho ibice by’umubiri.

Uwera Alice avuga ko abantu atazi bamushutse (kuri telefone) mu mwaka ushize wa 2018
Uwera Alice avuga ko abantu atazi bamushutse (kuri telefone) mu mwaka ushize wa 2018

Uwera Alice avuga ko abantu atazi bamushutse (kuri telefone) mu mwaka ushize wa 2018 ko bagiye kumuhesha akazi kamuhemba amadolari 400 buri kwezi, ariko ngo yagarutse aruka amaraso nta n’igiceri cy’amafaranga 100 afite.

Avuga ko bamubwiraga ko aho bamwohereje muri Uganda azacuruza mu iguriro (supermarket), cyangwa kurera abana b’impfubyi cyangwa gukora akazi ko mu rugo.

Uwera w’imyaka 41, avuga ko uwamucuruje yamwishyuriye ibyangombwa byose (amafaranga y’urugendo n’impapuro z’inzira), amuhererekanya n’abandi kugeza ubwo yageze muri Koweit (ku mugabane wa Aziya).

Ati "Tujyanwa ninjoro kandi tuba twagenzuwe niba dufite ubuzima bwuzuye, nageze kuwanguze nkorera urugo rufite abana bane ariko ngakoropa inzu y’amagorofa atatu buri munsi".

"Nageze ubwo mbwira umukoresha wanjye ko ibyo yampaye gukora ntabishoboye, ambwira ko yanguze amadolari ibihumbi bibiri, nta kundi ngomba gukora ako kazi kandi ntacyo mpembwa".

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot

"Yageze ubwo ashaka kunkoresha imibonano mpuzabitsina ndabyanga kuko iyo nemera umugore we akabimenya yari kunshyira muri frigo ngapfiramo".

"Nageze ubwo nduka amaraso (kubera imirimo y’imvune, umukoresha yanjyanye mu bitaro, nagize amahirwe nkajya mpamagara kuri telefone, rimwe mpamagara umuyobozi uri mu Rwanda mu Kiyovu".

Uwera avuga ko nyuma yo guhamagara uwo muyobozi ngo yaje kubimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB), rukaba ari rwo rwamuhuje na Ambasade y’u Rwanda ikorera i Dubai.

Aho Uwera yakoraga ngo yagize Imana abona undi muguzi arahava, ahengera uwo wamuguze adahari arahamagara muri ambasade bamurangira uburyo ari butoroke akagera ku mukozi w’indi ambasade ya Ethiopia iri muri Koweit.

Uwera avuga ko yagize amahirwe akaba yari yarajyanye indangamuntu, ahengera agiye kumena imyanda ku gasozi aratoroka, ariko ngo yagize ibyago kuko uwo mukozi wa Ambasade ya Ethiopia yamujyanye kuri Polisi hamwe n’abandi bari kumwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Evode Uwizeyimana
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana

Uwera avuga ko Polisi yo muri Koweit ngo yaje kubafunga kugeza ubwo bajyanywe muri gereza, ariko ngo ambasade y’u Rwanda yakomeje gukurikirana imenya aho bafungiwe ibashakira uburyo ibacyura iwabo mu Rwanda.

Arashimira Leta y’u Rwanda "kuba yita ku baturage bayo aho bari hose ku isi", akaba aburira ababyeyi bohereza abana babo aho batazi ngo bagiye kubahahira.

Ubu buhamya Uwera yabutangaje imbere y’imbaga y’abatuye umurenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi, aho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwakoreye ubukangurambaga bwigisha ibyaha n’uburyo byakumirwa.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, avuga ko nyuma ya Uwera ngo hari abandi 13 bamaze kugarurwa mu gihugu bari bagiye gucuruzwa mu mahanga.

Col Ruhunga avuga ko Uwera agira amahirwe kuko ngo abandi bagezwa mu bihugu by’amahanga bagakurwamo ibice by’umubiri.

Yabwiye abaturage ati "mwirinde kandi murinde abana banyu kuko hari abantu mutazi babajyana aho mutazi, bakajya kubakoresha ibyo mutazi".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana ashimangira ko uretse gukoreshwa ubucakara, umuntu wacurujwe ngo akurwamo ibice by’umubiri cyangwa agasambanywa ku gahato.

Ati "Hari uwo usanga yarahahamutse kubera gusambanywa n’abagabo barenga 10 ku munsi".

Umwana w’umusore witwa Mushimiyimana wo muri uwo murenge wa Ruvuna, avuga ko aho kugira ngo bajye kumucuruza ngo yahitamo gukora amandazi bita gapasu akunguka make amuhesha amahoro.

Mu bukangurambaga buzamara ukwezi urwego RIB rurimo gukorera abaturage hirya no hino mu Gihugu, rubasaba kwirinda ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

RIB ivuga ko muri iyi myaka ibiri ishize hamaze kugarurwa abantu 85 bari bagiye gucuruzwa hanze y’Igihugu. Muri bo ngo harimo Abarundi 11 n’abakongomani batatu, bakaba bamaze gusubizwa mu bihugu byabo.

Urwego RIB rusaba abaturage gutanga amakuru mu gihe baba babonye umuntu ujyanwa n’uwo batazi. Imirongo itishyurwa basabwa guhamagaraho ni 116 na 166.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ukwitondera umuntu wese ukwizeza ibitangaza
Isi yameze amenyo

Muhoza Vedaste yanditse ku itariki ya: 14-05-2019  →  Musubize

Ibibera mu isi biteye ubwoba.Kandi bikorwa n’abantu "baremwe mu ishusho y’Imana".
Amaherezo ni ayahe?Nubwo abantu batabyitaho,Bible itanga umuti w’ibibazo byose isi ifite.Ku munsi wa nyuma,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Ndetse ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani igice cya 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.Noneho isi ibe Paradizo.Niba nawe ushaka kuzaba muli iyo paradizo,wikibera mu gushaka ibyisi gusa.Bifatanye no gushaka ubwami bw’imana nkuko Yesu yabidusabye muli Matayo igice cya 6 umurongo wa 33.It is a matter of time.Jya umenya ko Imana ifite Calendar ikoreraho.Nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 33 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka kandi ushobora kuba wegereje.

gatare yanditse ku itariki ya: 14-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka