Nusoma iyi nkuru ntuzongera gusuzugura ibijumba

Ibijumba ni igihingwa gikomoka muri Amerika y’Amajyepfo. Byageze i Burayi bijyanywe n’Abanya-Portugal ndetse n’Abanya-Espagne, nyuma bigera muri Aziya no muri Afurika bizanywe n’Abanyaburayi.

Ibijumba bikungahaye kuri vitamine irwanya indwara zituruka ku mirire mibi
Ibijumba bikungahaye kuri vitamine irwanya indwara zituruka ku mirire mibi

Ku rubuga www.santeplusmag.com turahasanga ibyiza bitandukanye byo kurya ibijumba, nubwo mu Rwanda hari abavuga ko bitera inzoka, ko ntawukwiye kubirya uretse amaburakindi, n’ibindi.

Ibijumba bigira amabara atandukanye. Hari ibitukura, hari iby’umweru, hari n’iby’umuhondo, hakaba n’ibindi bitandukanye bitewe n’agace runaka. Gusa ibyo byose bikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye umuntu akenera.

Ibijumba bikungahaye ku cyitwa ‘bêta-carotène’, ari na yo ituma biryoherera. Iyo bêta-carotène umubiri w’umuntu urayikoresha ukayikuramo vitamine A. Ibijumba bikize cyane ku byitwa ‘antioxydants’, birinda umuntu gusaza vuba. Ibijumba kandi ni isoko ya vitamine zitandukanye zikenewe mu mubiri w’umuntu. Muri zo harimo vitamine B6, B2, B5 na C. Byifitemo kandi ubutare bwa ‘cuivre na manganese’.

Ibijumba muri rusange bifite ibyiza byinshi

1. Ibijumba ni ikiribwa cyiza ku bantu bwarwaye indwara ya Diyabete, kuko byifitemo isukari y’umwimerere igenda ikaringaniza isukari iri mu maraso.

2. Ibijumba bifasha mu migendekere myiza y’igogora kuko bikungahaye ku byitwa ‘fibres’ bifasha mu nzira y’igogora .Ibijumba kandi birwanya impatwe, bikanarinda kanseri y’urura runini.

Ibi ni bimwe mu bijumba by'umuhondo bihingwa mu Karere ka Rulindo bikungahaye kuri Vitamine A
Ibi ni bimwe mu bijumba by’umuhondo bihingwa mu Karere ka Rulindo bikungahaye kuri Vitamine A

3. Ibijumba byongerera umubiri ubudahangarwa kuko byifitemo vitamine D, iyo vitamine D ikomeza amagufa, amenyo, igafasha imitsi, uruhu, ikanatuma umuntu agira imbaraga.

4. Ibijumba bituma umutima ugira ubuzima kuko ibijumba byifitemo ubutare bwa ‘potassium’ igenda igasenya ibyitwa ‘sodium’ bishobora gutuma umutima ugira ibibazo. Ikindi kandi, ibijumba bigira vitamine B6 ikumira impanuka zo guturika imitsi yo mu mutwe (AVC), kuko bituma umutima ukora neza.

5. Ibijumba bifasha mu mikurire y’umwana ukiri mu nda kuko bikungahaye ku cyitwa ‘acide folique’, kandi abagore batwite bakenera iyo ‘acide folique’ kuko ituma umwana akura neza mu nda.

6. Ibijumba bikize kuri vitamine C : Vitamine C irakenewe mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu muri rusange.

7. Ibijumba birwanya ‘anémie’ kuko bikungahaye cyane ku butare bwa ‘fer’. Iyo fer ni yo ifasha umuntu, ikamurinda guhura n’ikibazo cyo kubura amaraso.

8. Ibijumba bifasha abakobwa cyangwa abagore bajya mu mihango bakababara kuko byifitemo ubutare bwinshi bwa ‘manganèse na fer’, ibyo rero bifasha abagira imihango ibababaza.

9. Ibijumba bituma umuntu agira umusatsi mwiza kubera ‘bêta-carotène’ iba mu bijumba kandi nyinshi, ituma imisatsi imera kandi ikanakura neza, ikayirinda kwangirika.

Ku rubuga www.topsante.com bavuga ibyiza byo kurya ibijumba, ariko bakongeraho n’ibyiza byo kurya ibibabi byabyo. Bavuga ko nubwo ibibabi by’ibirayi byo byigiramo uburozi, bitaribwa, ibibabi by’ibijumba byo ni byiza kandi biraribwa nk’izindi mboga, kandi byifitemo intungamubiri nyinshi.

Ikindi cyiza bavuga ku bijumba, ni uko bihagisha, kuko byigiramo isukari nziza, bituma ubiriye yumva ahaze, kandi bikagira n’icyo bimarira umubiri we.

Ibijumba bigira amabara atandukanye. Hari n'ibigira iri bara rya Mauve
Ibijumba bigira amabara atandukanye. Hari n’ibigira iri bara rya Mauve
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Turasaba ko mwatubwira uko bateka ariya mababi y’ibijumba nk’imboga tuge tuyakoresha.

K. Sylvand yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

yewe nabikundaga noneho ngiye kurushaho menye ibyabyo kbs murakoze muzatubwire no kubugari

karayire yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Wakoze Beatrice kudusangiza iyi nkuru bamwe tubyanga tutazi ibyiza byabyo.

Kiki yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

ni byiza cyane

emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

twitabire kurya ibijumba ndumva bifite akamaro

emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

ndabikunda Cyane kbsa buri wese ajye abirya kuko menye byinshi ntarinzi?

joseph yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka