Rusizi: Babangamiwe n’ibura ry’imiti

Abivuriza ku bigo nderabuzima bitandukanye bigenzurwa n’ibitaro bya Mibilizi biherereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutabona imiti kuko bisuzumisha ariko bajya kwaka imiti bagatumwa kujya kuyigurira hanze y’ibitaro ku mavuriro yigenga.

Bavuga ko babangamirwa no gusabwa kujya kwigurira imiti
Bavuga ko babangamirwa no gusabwa kujya kwigurira imiti

Aba baturage basobanura ko batorohewe n’uko kutabona imiti kuko amafaranga yose baba bitwaje bayishyura ku bitaro bizeye ko bari bubone imiti, ariko bikarangira nta yo bahawe ahubwo bagatumwa kujya kuyigurira hanze. Ibi ngo bituma bagorwa no kubona amafaranga yo kugura indi miti, ibintu bituma bamwe bacika intege bagataha batavuwe .

Uwitwa Nyiraminani Francine yagize ati “Ku wa kane nagiye kwivuza ku kigo nderabuzima cya Nyakarenzo, bafata ibipimo, basanga ndwaye, banyandikira imiti, ngiye kuyifata barayibura ndetse hari n’akana gato nari mfite na ko bakandikira imiti irabura.”

Usibye abivuriza ku bigo nderabuzima hari n’abo twasanze ku bitaro bya Mibilizi, bavuga ko na bo babuze imiti. Ibitaro byabatumye kujya kuyishakira hanze, batanga andi mafaranga. Ku bwabo basobanura ko iyi serivisi bari guhabwa batayishimiye kuko itaborohereza nk’abantu bafite ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweli.

Undi muturage witwa Bayihiki Emmanuel yagize ati “Nta serivisi ziri hano none se niba nta miti ihari urumva byagenda gute? Maze kwishyura none banyohereje kujya kwigurira imiti i Kamembe. Ubu se bamariye iki ko amafaranga yose nayabahaye?”

Iki kibazo cy’ibura ry’imiti kinashimangirwa na bamwe mu bakozi b’ibi bitaro bahorana n’abarwayi umunsi ku wundi, aho bavuga ko nyuma yo kubura imiti mu bitaro, abarwayi badasubizwa amafaranga yabo ngo nibura babe ari yo baheraho bajya kugura imiti batahawe mu bitaro.

Umwe mu bavuganye na Kigali Today utashatse kuvuga amazina ye yagize ati “Umurwayi ava kwishyura yajya gufata imiti bakamubwira ngo ntayihari kandi umurwayi yamaze kwishyura akabirenganiramo kandi icyo kibazo kimaze igihe kirekire.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi, Dr. Nzaramba Théoneste, avuga ko iri bura ry’imiti ahanini ngo riterwa n’abaza kwivuza ntabwisungane bafite ndetse badafite n’ubushobozi bwo kwiyishyurira imiti bigatuma imiti ishira vuba mu bubiko bw’ibitaro.

Ati “Bibaho ko imiti yabura bitewe n’uko hari abantu baza kwivuza nta Mituweli bafite nta n’ubundi bushobozi bafite bigatuma hashobora kubura imiti.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwamaze kubonera umuti iki kibazo aho bwasabye Farumasi y’akarere guha imiti ishoboka ibi bitaro kabone n’ubwo bitakwishyura aho kugira ngo abaturage bahazaharire nk’uko bisobanurwa na Kayumba Ephrem, umuyobozi w’aka karere.

Ati “Ku bitaro habaye imiti mike si ukuvuga ko yashize, ahubwo hari ubwoko bumwe na bumwe butari buhari, ariko tukimara kubimenya ku karere twasabye ko imiti yose ikenewe bayibaha n’ubwo batakwishyura kandi turizera ko bitazongera.”

Si ubwa mbere abaturage bivuriza mu bitaro bya Mibilizi bataka ikibazo cyo kubura imiti kuko mu myaka ine ishize bongeye guhura n’ikibazo nk’iki cyane cyane abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka