‘We Code’ gahunda izongera umubare w’abagore mu ikoranabuhanga

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangije amasomo y’ikoranabuhanga (IT) rishingiye kuri mudasobwa, agenewe abagore n’abakobwa kugira ngo biyongere ku isoko ry’umurimo.

Uwineza Yvette ukuriye umushinga We Code
Uwineza Yvette ukuriye umushinga We Code

Ni umushinga wiswe ‘We Code’, ugamije kwigisha bamwe mu bagore n’abakobwa gukora porogaramu za mudasobwa (Software developers), abandi bakiga kugenzura ubuziranenge bwazo (Software testing), izifite ibibazo bakabigaragaza zigakosorwa kugira ngo zikore neza.

Abahabwa ayo masomo biga mu gihe cy’amezi atandatu kandi bakigira ubuntu, ikiciro cya mbere kikaba cyarasoje, ndetse abarangije bakaba barerekanye ibyo bize, banahabwa seritifika zabo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2019, muri bo hakaba hari abamaze kubona akazi mu bigo bitandukanye.

Umukozi wa PSF mu ishami ry’ikoranabuhanga akaba n’umuyobozi wa ‘We Code’, Uwineza Yvette, agaruka ku mpamvu uwo mushinga bahuriyeho n’abandi bafatanyabikorwa watekerejwe.

Agira ati “Impamvu uyu mushinga watekerejwe ni uko twabonye ko hari itandukaniro rinini hagati y’abagore n’abagabo bize ikoranabuhanga. Usanga abagore n’abakobwa ari mbarwa haba mu mashuri cyangwa mu kazi gasaba ikoranabuhanga, ikigamijwe rero ni uko biyongera”.

Akomeza avuga ko abaza kwiga boroherezwa, nk’abagore bafite abana bato ngo bafite icyumba babashyiramo hamwe n’ababarera, bakitabwaho, bityo bakajya bafata akanya ko kujya kureba abana bakabonsa badataye amasomo yabo, kandi abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bahabwa amafaranga y’ingendo zo mu mujyi.

Abagore n'abakobwa barangije kwiga ikoranabuhanga ngo bizeye kubona kazi cyangwa bakakihangira
Abagore n’abakobwa barangije kwiga ikoranabuhanga ngo bizeye kubona kazi cyangwa bakakihangira

Muri 2016, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abakobwa bize science ari na ho ikoranbuhanga ribarizwa bari 16% gusa.

Uwineza avuga kandi ko guhitamo abaza kwiga ayo masomo bitagoranye kuko badasabwa ibintu byinshi, ngo ahanini ni ubushake.

Ati “Ku cyiciro cy’abakora porogaramu za mudasobwa dufata umukobwa wese warangije amashuri yisumbuye. Mu cyiciro cy’abagenzura izo porogaramu, dusaba ko baba bararangije kaminuza mu ishami ry’ikoranabuhnga, kandi hombi bakaba bazi Icyongereza kuko ari cyo amasomo atangwamo”.

Ubu ayo masomo atangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari KIE no mu cyahoze ari KIST, gusa ngo bafite imbogamizi y’uko aho kwigishiriza ari hato bigatuma bafata umubare muto w’abiga kandi ababishaka ari benshi.

Abarangije mu kiciro cya Software developers ni 28 naho abo mu cyiciro cya Software testing ni 86, muri abo hakaba harimo 17 bamaze kubona akazi, abandi baracyashakisha kandi ngo bizeye ko bazakabona, cyane ko PSF ibahuza n’ibigo bikenera abakozi nkabo.

Umwe mu barangije, Josiane Karikumutima, avuga ko ibyo yize bifite kamaro kuko bizamufasha kwishingira bizinesi agafasha n’abandi.

Ati “Muri kaminuza nari narize ikoranabuhanga none We Code inyongereye ubumenyi, ni ibintu by’ingirakamaro cyane. Ubu nshobora kwishakira ibikoresho by’ibanze nkajya mu cyaro ngatangira bizinesi yanjye nigisha abandi kuko ubu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga”.

Tuyisenge Marie Claire we akangurira abandi bakobwa kudatinya ikoranabuhanga kuko ngo ari amasomo nk’ayandi.

Ati “Mu muco wacu hari imirimo abagore dutinya ngo ni iy’abagabo ariko uyigiyemo usanga byoroshye, kumva IT ugatitira ntabwo ari byo. Abakobwa basabwa kwigirira ikizere kuko ntacyo batakora babishatse kimwe na basaza babo, nibabegere bafatanye, bitabaye ibyo ntacyo bageraho”.

Ayo masomo ngo azakomeza, kwandika abashaka kujya kwiga mu kiciro kizakurikira ngo bikazatangira muri Kamena uyu mwaka, kwiyandikisha bigakorerwa ku rubuga rwa Internet rwa www.wecode.rw, ibindi bakazabimenyeshwa n’ababishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka