Nsabimana Callixte (Sankara) yeretswe itangazamakuru

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana mu minsi ishize ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’abandi bafatanyije bamaze gufata pariki ya Nyungwe bagasaba ko ba mukerarugendo bahagarika gusura iyi pariki, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, nyuma yo gutabwa muri yombi akazanwa mu Rwanda.

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), Modeste Mbabazi, yabwiye abanyamakuru ko Nsabimana Callixte atari buvugishe itangazamakuru. Ngo niko yabisabye kandi ngo ni uburenganzira bwe. Umwunganizi we mu mategeko ni we wavugishije itangazamakuru.

Sankara ni we wihitiyemo umwunganira.

Umwunganizi we yitwa Me Nkundabarashe Moise, akaba yarahoze yigana na Sankara muri kaminuza i Butare mu ishami ry’Amategeko (Law/Droit).

Yavuze ko yabonye umwanya uhagije wo kuganira n’umukiliya we nk’amasaha abiri.

Me Nkundabarashe Moise wunganira Sankara
Me Nkundabarashe Moise wunganira Sankara

Me Nkundabarashe yavuze ko umukiliya we ameze neza, afite ubuzima bwiza, kandi ko ibyo akeneye byose abibona. Ikiri gukorwa ubu ni ngo ugukurikirana dosiye ye.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko Sankara afunzwe byemewe n’amategeko.

Yafashwe ku itariki 13 Mata 2019, u Rwanda rutangaza ko rumufite tariki 30 Mata 2019. Biteganyijwe ko agezwa mu bushinjacyaha bitarenze uyu munsi ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.

Ibyo gusurwa byo ngo ntibirashoboka kubera ko akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba. Igihe cyo kumusura nikigera ngo bizatangazwa.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa kabiri tariki 30 Mata 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera, yavuze ko ubu u Rwanda rufite Sankara, naho abo bari bafatanyije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Nyungwe biciwe iyo.

Yagize ati "Uwiyita Majoro Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije, akigamba urupfu rw’Abanyarwanda... ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora."

Dr Richard Sezibera aherutse kuvuga ko n'abandi bashakira inabi u Rwanda vuba bazatabwa muri yombi
Dr Richard Sezibera aherutse kuvuga ko n’abandi bashakira inabi u Rwanda vuba bazatabwa muri yombi

Minisitiri Sezibera yaboneyeho kuvuga ku bihugu bimaze iminsi bisaba abaturage babyo kwitonda igihe basura ibice by’u Rwanda byegereye umupaka, avuga ko babikora bashingiye ku mpuha nyamara bakwiye kubaza u Rwanda kuko rufite amakuru yimbitse kurushaho.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubicishije kuri twitter, uwo munsi ku wa kabiri tariki 30 Mata 2019 rwahise rutangaza ko rwafunze Nsabimana Callixte wiyita Majoro Sankara, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

Callixte Nsabimana yashakishwagwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa birimo kurema umutwe witwaje intwaro, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba,gushimuta, ubwicanyi, gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro, gusahura n’ibindi.

Andi mafoto ya Nsabimana Callixte (Sankara) ubwo yagezwaga imbere y’abanyamakuru:

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nitwa serge, ubaye ukeneye MC mu bitaramo byawe,inama,ubukwe,ndetse no mubindi birori wahamagara 0780357944. si ibyo gusa kuko tugususurukiriza ibirori,inama namakwe muburyo bwa comedy no gukina amakinamico.gukina mu ma film nabyo ntituzuyaza kuko twifitemo impano idasanzwe.

N.B:ushobora no guca kuri Instagram:sergeruganintwali,
FB:Ruganintwali serge.
WhatsApp:0780357944

Ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Erega nabandi bazafatwa kuko uwariwe wese uzatekereza guhungabanya umutekano wu,Rwanda bazafatwa kandi bahanwe byinangarugerero

Murakoze ndabakunda

Muneza chaffy yanditse ku itariki ya: 20-05-2019  →  Musubize

Erega abantu bahaze nibo birirwa batuka urwanda. mubareke bavuge nibaruha bazaceceka. erega abantu bose bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntibazabigeraho. kubera: Imana yacu dusenga kandi n’Ingabo zacu turazizeye.
waache waseme watachoka.

Mfizi yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ainsi soit-il.This is the end of the story.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

munyemana yanditse ku itariki ya: 17-05-2019  →  Musubize

ubwo se sankala ko ababyeyi bagowe arasabimbabazi cyangwa aratsimbarara ngayonguko ahhhhhh niyongere avuge se mbese bamubwiye akatwereka nyungwe yafashe cyangwa niyahandi nibabe bamucumbikiye nyine

muvunyi yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka