Umukino wa Handball ni umwe mu mikino ugenda utera intambwe hano mu Rwanda, ukaba waratangijwe n’Abadage, by’umwihariko uwitwa Friedhelm Elias wamaze amezi menshi yigisha Abanyarwanda uyu mukino mu bice bya Byumba (Gicumbi)mu kigo kizwi nka Groupe Scolaire De La Salle Byumba ndetse na Zaza muri Groupe Scolaire de Zaza.
Uyu mugabo watangije uyu mukino ategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa Munani ndetse n’ukwa Cyenda 2019 aho azaba aje gusura u Rwanda n’umuryango we, ndetse akazanahura n’umuryango wa Handball mu rwanda by’umwihariko Ikipe izwi nka Gorillas Handball Club.
Friedhem Elias yageze mu Rwanda mu 1980 kugera 1984 aho yakoraga muri program y’imyaka 4 ya Leta y’ubudage yo kubaka amashuri yitwa DED (Germany Development Services) ubu uzwi nka GIZ muri iyi myaka. Ubwo azagaruka mu Rwanda azaba ari kumwe n’umuhungu we MAX wavukiye mu Rwanda mu bitaro bya CHUK, ubwo bari batuye i Zaza.
Amwe mu mafoto yafotowe mu 1983 ubwo uyu mukino wari uri kwigishwa mu Rwanda bwa mbere






Ohereza igitekerezo
|
Ubu ni ubundi buryo bwo gusigasira amateka y’umukino wa Handball! Ibi kandi biratuma abakunzi n’abayobozi b’umukino batekereza kuri ejo hazaza h’uyu mukino! This is a real challenge!!!!!!!! Barakoze abadage batuzaniye uyu mukino! Harakabaho Handball! Kigali Today mwakoze namwe kudukorera iyi nkuru nziza!!