Hari ubufasha budatangwa ku wahohotewe watinze kubivuga

Abakozi b’ibigo bifasha abahohotewe (Isange One Stop Centers) baravuga ko hakiri abagana ibyo bigo basibanganyije ibimenyetso cyangwa bakererewe bigatuma badahabwa serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa.

Abakozi 20 baturutse ku bitaro bitandukanye barafatira hamwe ingamba zo kunoza imikoranire muri za Isange one Stop Centers
Abakozi 20 baturutse ku bitaro bitandukanye barafatira hamwe ingamba zo kunoza imikoranire muri za Isange one Stop Centers

Mu biganiro by’iminsi ibiri byateguwe na Isange one Stop Center yo ku bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali bibera mu Karere ka Muhanga, bagaragaje ko kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubufasha agomba kuba yageze kuri Isange bitarenze amasaha 48 nyamara ngo hari abakigana serivisi za Isange bararengeje igihe.

Muri ibi biganiro Isange one Stop Center yo ku bitaro bya Kacyiru, hamwe n’izindi za Isange zo mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu, baraganira uko harushaho kunozwa serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa rishingiye gitsina, irikorerwa mu miryango, n’irikorerwa Abana (SGBV and Child abuse).

Isange yo ku bitaro bya Kacyiru ni yo ifite ubunararibonye kuva mu mwaka wa 2009 ubwo yatangizwaga na Madamu wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Jeannette Kagame.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri kandi haraganirwa ku mikorere ya za Isange mu kwakira neza uwahohotewe kandi vuba, imbogamizi zikigaragara mu kwakira abahohotewe ndetse n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kurushaho gukora ubukangurambaga ku mikorere ya Isange one Stop Centers.

Zimwe muri izi mbogamizi harimo kuba hari abatarasobanukirwa n’ubufasha butangwa na Isange One Stop Center, no kuba hari cyane cyane ab’igitsina gabo bataratinyuka kugana Isange bahohotewe.

Abatanga ibitekerezo bagaragaza ko hari abaturage batarasobanukirwa neza imikorere ya Isange One Stop Center
Abatanga ibitekerezo bagaragaza ko hari abaturage batarasobanukirwa neza imikorere ya Isange One Stop Center

Umwe mu bakozi ba Isange One Stop Center ku Bitaro bya Nyamata agaragaza ko imbogamizi rusange ku bana basambanyijwe ari uko bahagera barasamye inda zarabaye nkuru bigatuma batabasha gufashwa.

Agira ati "Amakuru atangwa igihe cyarenze, bigatuma badahabwa ubufasha bwo kubarinda gusama inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA".

Abakozi ba za Isange bagaragaza ko ingamba ikomeye ari uko hakwiye ubufatanye bw’ababyeyi n’inzego z’ibanze mu kugeza uwahohotewe muri serivisi za Isange One Stop Center ziri mu bitaro.

Abaturage kandi ngo bakwiye kurushaho gutangira amakuru ku gihe ku bahohotewe kugira ngo ubufasha bateganyirijwe bubashe kubageraho kandi bukemure ikibazo bagize. Isange kandi na zo zigaragaza ko zigiye kurushaho gushaka ibikoresho bikenerwa no kurara izamu kugira ngo abagana isange One stop center babashe kwakirwa amasaha yose.

Uwahohotewe aba agomba kugera kuri Isange mu gihe cy’amasaha 48 ni ukuvuga bitarenze iminsi ibiri, agahabwa imiti imurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Virusi itera Sida ndetse n’imiti imurinda gusama inda itateganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka