Prof Lumumba yanenze uko bimwe mu bihugu bya Afurika biyobowe

Prof PL Otieno Lumumba, impuguke mu by’amategeko na Politiki w’Umunyakenya, yashimangiye ko abayobozi mu bihugu bimwe bya Afurika aribo ntandaro y’ibibazo Afurika ihoramo aho batita ku nyungu z’abaturage bakirirwa mu ihangana ridashira.

Prof PL Otieno Lumumba, impuguke mu by'amategeko na Politiki
Prof PL Otieno Lumumba, impuguke mu by’amategeko na Politiki

Prof Lumumba yatanze ibitekerezo binyuranye mu nama ku by’umutekano yaberaga i Nyakinama mu karere ka Musanze, isozwa tariki 15 Gicurasi 2019 (National Security Symposium 2019), ibitekerezo byanyuze benshi mu bari aho.

Mu biganiro byo ku itariki 15 Gicurasi 2019, Prof Lumumba yari mu itsinda rya karindwi rigizwe na Hon Andrew MITCHEL, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu Bwongereza, Hon Prof Anastase SHYAKA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda na Prof Otieno LUMUMBA, umuyobozi umuyobozi w’ishuri ry’amategeko rya Kenya.

Mu kiganiro kivuga kuri Politiki y’imiyoborere muri Afurika no gushakira hamwe amahoro n’iterambere rirambye, Prof Lumumba yavuze ko imiyoborere ari ikibazo gikomeye mu bikomeje kudindiza iterambere rya Afurika.

Ati “Afurika yahuye n’ibibazo bikomeye, ariko icyayikomye mu nkokora, ni abayobozi babi bigabamo ibice bakirirwa bahangana bamwe bahiga abandi, bapfa ubutegetsi, birirwa mu bibazo byabo iterambere ry’umuturage rikahadindirira, ibigenewe abaturage bikagurishwa, ari naho abaturage bahura n’ibibazo by’ubuzima, uburezi, kubona imirimo n’ibindi”.

Avuga ko ibyo bibazo byavuzweho kenshi, abanditsi babyandikaho ariko byimwa amatwi, aho yatanze urugero ku mwanditsi wo mu gihugu cya Nigeria wanditse kuri ibyo bibazo by’abayobozi bakomeje guteza ibibazo mu bihugu byabo, ariko izo nyandiko zikimwa amatwi, abayobozi bakikomereza ibyabo.

Ati “Ndibuka umwanditsi witwa Chinua Achebe, wigeze kwandika igitabo kivuga ku bukene bukomeje kugariza Afurika bitewe n’abayobozi babi, byavuzwe kera ariko byimwa amatwi”.

Uwo mugabo yagarutse ku muco ukomeje kuranga Abanyafurika wo kudakunda ibyabo, bagaha umwanya ibyamahanga, ari nayo mpamvu ibihugu byakoronije Afurika byakomeje kuyisahura.

Yavuze ko muri Afurika ariho usanga abayobozi batazi icyo demokarasi ivuze, ariho usanga badaha urubuga amashyaka anyuranye, abayobozi bagakoresha igitugu mu kwikubira ubuyobozi aho bahora mu ihangana n’ababarwanya.

Avuga kandi ko mu gihe ibihugu bya Afurika bikigendera mu kwaha kw’ibihugu by’I Burayi nta terambere Afurika iteze kugeraho, ari nabyo bikomeje guteza ibibazo by’intambara.

Ijambo ryose rya Prof Lumumba mu biganiro National Security Symposium 2019 mu karere ka Musanze tariki 15 Gicurasi 2019

Ati “Urebye ikarita ya Afurika, byagorana kubona mo ibihugu bifite amahoro, Reba muri Mauritania hariyo amahoro?, muri Gabon, wayabona muri Cameroon, wayabona muri Sudan y’Epfo, muri Somaliya, jya muri RDC wayabona?.

Ariko gera i Kigali m’u Rwanda, igihugu gihana imbibi na Congo urebe amahoro ariyo, ntiwashaka amahoro utagendeye ku byifuzo by’abaturage.

Yakomeje kugaragaza ibitekerezo bye, atanga ingero zinyuranye aho yavuze ko muri Afurika hari ibihugu bitavugirwamo n’amahanga.

Agira ati “Muzi igihugu cyahoze ari Swaziland, ubu cyiswe eSwatini, bafite ururimi rwabo kavukire, iyo winjiyeyo uvuga ibyongereza ushobora guhura n’ibibazo, ururimi rwabo barufata nk’inzozi zabo, barukomeyeho cyane”.

Minisitiri Prof Shaka Anastase yavuze ko ibyo bibazo by’ihangana ku buyobozi igihugu cy’u Rwanda cyabinyuzemo igihe cy’imyaka myinshi, biba intandaro yo gutwara inzirakarengane zazize Jenoside.

Avuga ko isomo babikuyemo rimaze kugeza igihugu kuri byinshi, aho ubuyobozi bwiza bwamaze gufasha abaturage mu iterambere, ubu igihugu kikaba kirangwa n’umutekano usesuye.

Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ni bimwe mu byashimwe na Prof Lumumba, wagarutse ku iterambere ryarwo, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho igihugu cyahuje abaturage bose, mu kubunga hifashishwa urukiko rwabo rwa Gacaca, none ubu bakaba babanye neza biyubakira igihugu.

Ati “Biragoye kumva uburyo mu Rwanda habaye Jenoside, ariko abaturage bakaba babanye neza basenyera umugozi umwe. Iyo uhaye abaturage agaciro, byose bigakorwa mu nyungu zabo, nta na kimwe batageraho, U Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero”.

Iyo nama y’iminsi itatu, yagarutse ku nsanganyamatsiko zinyuranye zibanzweho n’impuguke zinyuranye, aho zari mu matsinda arindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira inama nziza leta ikomeje gutanga mukurwanya Kandi no kwirinda covid 19,Twe hano twabigize nkumuco mugukaraba amazimeza nisabune,muri service zose zirigutangwa.

Jean Bosco hakizimana yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka