Abatuye Rugeshi barasaba kwimurwa kubera umutekano muke batezwa n’inka z’umuturanyi n’abashumba bazo
Abatuye umudugudu wa Rugeshi Akagari ka Bukinanyama mu murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barasaba kwimurwa bakagira ahandi batuzwa kuko ngo nta mutekano bafite bitewe no konerwa n’inka z’umuturanyi wabo ndetse n’abashumba be bakabakorera urugomo rurimo no kubakomeretsa.

Ni inka 10 z’uwitwa Nizeyimana Jacques zororewe mu rwuri ruri mudugudu wa Rugeshi; abaturage bakavuga ko zibonera imyaka yabo ku manywa y’ihangu zihagarikiwe n’abashumba bigatuma benshi muri bo badahinga ngo beze.
Ni ikibazo bemeza ko kimaze imyaka myinshi batakamba ngo gikemuke ariko na n’ubu nta wigeze agira icyo agikoraho. Aba baturage birinze gutangaza amazina ku bw’umutekano wabo basobanura ko kimaze kubarenga kugeza ubwo bari kwifuza ko umudugudu wose wimurwa izo nka zikahasigara.
Umwe muri bo yagize ati “Izi nka rwose zimaze kudutera gusonza, ntawe ugihinga urutoki, nta muntu utera imyaka iyo ariyo yose ngo abe yizeye gusarura kuko abaragira izi nka bahita babyahukamo, ibyo bataragiyemo izi nka babitemagura ku bushake”.
Umushumba ushyirwa mu majwi n’aba baturage ni uwitwa Nsabimana bakunda kwita Rugangu uzwiho gukorera abo baturage urugomo rwa hato na hato.
Umwe mu bo yatemye akoresheje umuhoro yagize ati “Uwo mushumba (Nsabimana wiyita Rugangu) aherutse kuntema mu mugongo akoresheje umupanga, naratabaje ngera mu nzego zishoboka bigera ubwo bamujyana mu kigo cy’igororamuco cya Kinigi ariko yamazemo iminsi itatu gusa, arataha ubu ari kwidegembya, nta bundi butabera nahawe uretse kumbwira ngo ngende nihangane”.

Aba baturage bavuga ko nyiri izi nka atajya agaragaza ubushake mu gukemura iki kibazo kimaze kubarenga kuko ngo inshuro bakimugaragarije atajya agira icyo abikoraho.
Undi yagize ati “aho kugira ngo duhore muri ibi bibazo byo kutagira umutekano w’ibyacu n’abacu, ubuyobozi bwadufasha bukatwimura aha hantu twese bakadushakira ahandi ho gutura cyangwa izi nka zikimurirwa ahandi kugira ngo tubone amahoro”.
Mu nteko rusange y’Umudugudu wa Rugeshi uri no mw’igize igice cy’umujyi wa Musanze yateranye kuwa kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2019 iki kibazo ubuyobozi n’abaturage bagisesenguriye hamwe na nyiri inka ayitumizwamo kugira ngo bumvikanishe impande zombi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Nteziryayo Emmanuel na we yahamije ko kimaze igihe ariko ubuyobozi bukaba bwaramusabye ko ariha imyaka yoneshejwe kandi akagabanya umubare w’inka ahororeye zikava ku 10 agasigamo eshatu kuko ifamu ubwayo ari nto.
Ati “Ntabwo twakomeza kwihanganira ko abaturage bacu bakomeza guhomba, twamusabye kubariha ibyabo kandi noneho izi nka zikagabanuka muri uru rwuri kuko ari nto; ubu nibwo buryo dusanga iki kibazo cyakemukamo”.

Ku kibazo cy’abashumba b’izi nka bakorera abaturage urugomo kugezwa ubwo bituma bifuza kuhimurwa, uyu muyobozi agira ati “Nta kintu na kimwe twashingiraho twimura abaturage kuko ni ubutaka bwabo kandi bafiteho uburenganzira; rero umworozi we ategetswe kubaha iby’abandi yirinda kubyonona, yabirengaho hari ibihano n’amabwiriza yashyizweho tugomba gukurikiza”.
Ikibazo cy’abonesherezwa imyaka bagakorerwa urugomo n’abashumba cyakunze kuvugwa cyane mu karere ka Musanze; aho bamwe bakeka ko ba nyirazo ari abakomeye cyangwa abafite amikoro kuko batakamba kenshi basaba kurenganurwa mu gihe bagize ibyo bibazo ariko ntibikemurwe burundu.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene aherutse gutangaza ko njyanama y’Akarere yashyizeho ibihano by’amande y’ibihumbi 50 y’u Rwanda kuri buri nka bizajya bigaragara ko yoneye umuturage, agatangwa na nyirayo hiyongereyeho gusubiza ibyo zangirije no guhana abashumba bakora urugomo kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Abajijwe n’itangazamakuru kugira icyo avuga ku byo abaturage bari bamaze kuritangariza Nizeyimana wororeye muri urwo rwuri yanze kugira na kimwe atangaza icyakora muri iyo nteko ahawe ijambo yagize ati: “Munkorere urutonde rw’ibyoneshejwe nzabyishyure”.
Ikindi gisubizo babona gishoboka, ngo ni uko urwuri rw’uwo mworozi ruri mu ngo n’imirima rwagati rwakwimurwa kugira ngo bagire amahoro. Ni mu gihe ubuyobozi bwo buhamya ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mworozi agire uruhare mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane afitanye na bagenzi be.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki ikibazo ko kimaze iminsi kivugwa kuko ubuyobozi butakirangiza!! Ko bivugwa ko izo nka NGO ari izabantu bakomeye ese bizagomba gutegereza koko nyakubahwa President wacu koko!!iki ikibazo kirarambiranye
Niba ibi bintu biba hari inzego nyinshi za Leta zirirwa zirebera ubwo koko zizashobora gukumira aduyi?
Arijye ufata icyemezo nakweguza abagejejweho kino kibazo bose cg se bakishyura ibyangijwe na biriya binani naho inka zo nta bwenge zigira nyirazo we yafatwa nawe nkikinani.