Nk’icyaha cya Jenoside n’icya ruswa ntigisaza - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, avuga ko kimwe n’icyaha cya Jenoside, n’icya ruswa kidasaza, mu Rwanda.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Prof. Anastase Shyaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka.

Yabitangarije abayobozi ndetse n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bari bateraniye muri Sitade Huye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019. Bari bitabiriye ubukangurambaga bw’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) ku gusobanukirwa ibyaha ndetse no ku kurwanya ruswa.

Yagize ati “Byagiye bigaragara ko abantu bagiye bishora muri ruswa, bakanahanwa, bizeye ko bazatwara ibifaranga byinshi, nyuma y’imyaka bakatiwe bagasohoka bakajya kuyarya. Ariko ubu hafashwe icyemezo ko icyaha cya ruswa kidasaza.”

Yunzemo ati “hashira imyaka 10, hashira 100, umuntu arahanwa. Iki kiragaragaza ubushake bwa guverinoma y’u Rwanda bwo kurandurana ruswa n’imizi yayo, no kuvanaho urwitwazo rwose rwatuma abantu bishora mu cyaha cya ruswa.”

Muri ibi byaha bya ruswa kandi habarirwamo n’ibyo kunyereza umutungo wa Leta cyangwa kuwukoresha nabi kimwe no kuwukoresha ibyo utagenewe.

Harimo n’ibyo gusonera bitemewe n’amategeko, kwaka no kwakira amafaranga arenze akwiye, ndetse no gukoresha ububasha uhabwa n’amategeko ku nyungu zawe bwita.

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Colonel Jeannot Ruhunga, avuga ko mu mwaka ushize wa 2017 abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu Rwanda ari 784 bari bakurikiranyweho miriyari umunani na miriyoni hafi 500 z’amafaranga y’u Rwanda. Yavuze kandi ko 89 muri bo bari abo mu Ntara y’amajyepfo, naho bane gusa ari abo mu Karere ka Huye.

Muri 2018 ho, 650 ni bo bakurikiranyweho ruswa, kandi bari bakurikiranyweho miriyari zirindwi na miriyoni hafi 400 z’amanyarwanda. Muri bo 51 ni bo bo mu Majyepfo, naho batatu gusa ni abo mu Karere ka Huye.

Colonel Ruhunga avuga ko urebye ibyaha byinshi bya ruswa bigaragara mu mujyi wa Kigali, ariko akanavuga ko kuba mu Majyepfo ndetse no mu Karere ka Huye by’umwihariko haragaragaye ibyaha bikeya bya ruswa, atari ukuvuga ko ho nta ruswa ihaba, ahubwo ko ari ukubera ko itagaragazwa.

Yasabye rero abantu kwitabira kuyigaragaza kuko ari inzitizi ku iterambere ry’igihugu, cyane ko n’ingaruka zayo zitaboneka ako kanya, ndetse anavuga ko amategeko ku guhana uwakiriye n’uwatanze ruswa yahindutse.

Ati “Mbere uwatangaga ruswa n’uwayakiraga bahanwaga kimwe. Byatumaga abantu batinya gutanga amakuru. Ariko ubu iyo ugiye gutanga amakuru, waba waratanze ruswa cyangwa warayakiriye, utaratangira gukurikiranwa, icyo gihe amategeko ntagukurikirana.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga bumvise bwa mbere ko icyaha cya ruswa na cyo cyashyizwe mu mibare w’ibidasaza, bavuze ko byari bikwiye, kuko ari bwo buryo bwo kuyirwanya.

Romouard Nsengiyumva ati “Niba umuntu yarya ruswa akanyarukira nko muri Tanzaniya, akazagaruka nyuma y’igihe iki cyaha cyarataye agaciro, urumva ari hehe atabikora?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa Minister hari ibitagereranywa! Ntabwo jenocide igereranywa na ruswa!

alias canisius yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka