Minisitiri Shyaka asanga umuti w’ibibazo bya Afurika uri muri Afurika

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije Afurika, imbogamizi zikomeje guterwa n’ibihugu byakolonije Afurika bitifuza kuyirekura.

Prof Shyaka Anastase
Prof Shyaka Anastase

Yabivuze ubwo hasozwaga inama nyunguranabitekerezo ku mutekano (National Security Symposium 2019), yiga ku bibazo byugarije umutekano wa Afurika no gushakira hamwe ibisubizo.

Ni inama y’iminsi itatu yasojwe ku wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, ikaba yaberaga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ari na ryo ryateguye iyo nama ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Ni inama yatumiwemo impuguke zituruka hirya no hino ku isi, ahatanzwe ibitekerezo bizagenderwaho mu gukomeza gushakira amahoro arambye n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri Shyaka Anastase, yavuze ko iyo nama ari umwanya mwiza wo gushakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije umugabane wa Afurika, hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri Shyaka asanga kugera kuri iyo ntego bikiri urugendo rurerure kuko Afurika ikomeje kuvangirwa na Politiki za Mpatsibihugu. Yavuze ko izo Politiki zakomeje kuba ikibazo mu rugendo Afurika yatangiye rwo kwiyubaka.

Ati “Uko Abanyafurika basunika bashaka kuvayo bishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite, politiki za mpatsibihugu ntabwo zipfa kuberereka gutyo, zirakurura zishyira. Afurika isunika yishakamo ibisubizo, Politiki za Mpatsibihugu zigahindura amabara, na zo zigakurura kugira ngo Afurika ziyigumane”.

Akomeza agira ati “Bizasaba urugendo, ni urugamba rukomeye, gusa igihari ni uko Abanyafurika bamenya ngo muri uru rugendo dufite rwo kwiyubaka, dutekereze uburyo twakwiyambura Politiki za Mpatsibihugu ntizikomeze kudupfuka amaso zitubeshyeshya intica ntikize z’inkunga”.

Ikigaragara intambwe twamaze gutera ni nini cyane ku buryo ntacyatubuza gukomeza kugenda nubwo bitari byarangira”.

Minisitiri Shyaka yagarutse no ku miyoborere muri Afurika, avuga ko kugira ngo amahoro aboneke, bisaba kugendera ku miyoborere ijyanye n’ibikenewe muri Afurika nk’umusemburo w’iterambere.

Agira ati “Muri Politiki no mu miyoborere, iyo umuntu akozeho turababwa, igihari ni uko kugira ngo tubone umutekano urambye, tubone iterambere, tubone amahoro mu batuye igihugu, ni ngombwa ko dutekereza ku miyoborere ijyanye n’imiterere yacu, kuri Politiki ijyanye n’ibyo dukenera nk’umusemburo w’iterambere”.

Iyo nama yatumiwemo abanyeshuri 47 barimo Abasirikare 45 n’Abapolisi 2 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika. Mu kuyisoza batangarije Kigali Today ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu guharanira amahoro ku mugabane wabo wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Major Kazarwa Mary wo mu ngabo z’u Rwanda ati “Twiyongereye ubumenyi bujyanye no kurinda abasivili n’ibindi bijyanye no kubungabunga amahoro ku Isi. Ubusanzwe ingabo dukorana n’abaturage umunsi ku wundi, ariko hari ibyo twungutse mu kurushaho gucunga umutekano dukemura ibibazo tubona hirya no hino muri Afurika byugarije umutekano w’abaturage”.

Maj Mary Kazarwa
Maj Mary Kazarwa

Major Yussuf Kumar waturutse mu ngabo za Nigeria we yagize ati “Iyi nama twatumiwemo ni umwanya mwiza twahawe wo kudufasha gukorana n’abaturage aho twajya ku isi yose, twumvise uburyo Politiki ya Afurika irimo ibibazo by’umutekano muke, iyi minsi itatu itumye numva neza uburyo nahangana n’ibyo bibazo”.

Maj Gen Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo, asoza iyo nama, yavuze ko yateguwe hagamijwe guhuriza hamwe no kwigisha ingabo zizabasha guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije Afurika.

Yasabye abitabiriye iyo nama, by’umwihariko ingabo ziri mu masomo mu ishuri rikuru rya gisirikare, kwifashisha ubumenyi bahawe mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano muke biboneka ku mugabane wa Afurika.

Abasirikare bitabiriye iyo nama ni abaturutse mu bihugu 10 bya Afurika, ari byo Etiyopiya, Ghana, Uganda, Nigeriya, Malawi, u Rwanda, Kenya, Tanzania, Zambia na Senegal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva isi yabaho,abantu bananiwe gukemura IBIBAZO byo mu isi.Ahubwo birushaho kwiyongera.Urugero,Abantu bifuza gukura ubukene ku isi,indwara,ubusaza ndetse n’urupfu ariko byarabananiye.Amaherezo ni ayahe?Igisubizo tugisanga muli Daniel 2:44.Havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani ,igice cya 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi w’ibibazo byose dufite.Kwaheri urupfu n’indwara.Bisome muli Ibyakozwe 21,umurongo wa 4.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa.Soma Matayo 6,umurongo wa 33.

munyemana yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka