BK yahaye abategura Kigali Peace Marathon inkunga ya miliyoni 45Frw
Banki ya Kigali (BK) yateye inkunga ya miliyoni 45frw abategura irushanwa ngarukamwaka ryo kwiruka n’amaguru ‘Kigali International Peace Marathon’ mu rwego rwo kurishyigikira.
Iyo nkunga yatangarijwe mu kiganiro abategura iryo rushanwa bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa 15 Gicurasi 2019, ari nabwo ryatangajwe ku mugaragaro, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 15.
Iryo rushanwa ryabanjirijwe n’igikorwa cyo kwiruka ibilometero bitanu muri Kigali nijoro (Night run), cyitabirwa ahanini n’abari mu nama ya Transform Africa irimo kubera mu Rwanda.
Nshuti Thierry ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri BK, yavuze ko amafaranga iyo banki itanga muri icyo gikorwa agenda azamuka buri mwaka kubera agaciro bagiha.
Agira ati “Muri 2017 twatanze miliyoni enye gusa mu gihe muri 2018 twatanze miliyoni 20Frw z’amafaranga afatika na miliyoni 15Frw mu bikoresho. Uyu mwaka twatanze miliyoni 25Frw z’amafaranga afatika na miliyoni 20Frw mu bikoresho bikenerwa muri icyo gikorwa”.
“Dushyigikira n’indi mikino nka Basketball, isiganwa ku magare n’indi, tukabikora kubera ko twiyemeje gushyira ingufu mu bishimisha abaturage kuko natwe tugiramo inyungu, bizinesi igatera imbere”.
Mu bandi bafatanyabikorwa muri iryo rushanwa harimo n’ikigo cy’itumanaho cya MTN, aho na cyo hari inkunga cyarigeneye.
Me Fidèle Mubiligi, Perezida wa Federasiyo y’umukino wo kwiruka n’amaguru mu Rwanda, avuga ko rigenda ryitabirwa kurushaho.
Ati “Ubushize ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi birindwi ariko ubu turateganya kwakira abari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi. Twatangiye gushaka abadufasha kumenyekanisha iyo Marato, ikaba izitabirwa n’ababigize umwuga ndetse n’abishimisha”.
Iyo Marato izaba ku italiki ya 16 Kamena 2019, ikazaba igizwe n’abiruka marato yuzuye (Km 42) ndetse n’abiruka igice cya Marato (Km 21) haba mu bahungu no mu bakobwa, abazitwara neza bakaba bateganyirijwe ibihembo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, John Ntigengwa, avuga ko uretse gushimisha abantu, iyo marato inongera ubukerarugendo.
Ati “Iyi Marato ni kimwe mu bikorwa bikangurira abanyamahanga kwitabira gusura u Rwanda, hakaba hanavamo imishinga yinjiza amafaranga kuko ari ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Tuyitegerejeho rero byinshi ari yo mpamvu twiyemeje kuzajya tugira ibyo twongera buri mwaka”.
Kigali International Peace Marathon yatangiye mu Rwanda muri 2005, ikaba yitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu rwego rwo kubagaragariza ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko yifuzwa no mu karere ndetse no ku isi yose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|