N’ubwo amazi ari ay’Imana ntiwanywa ibirohwa – WASAC

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC, cyakuriye inzira ku murima abasaba ko igiciro cy’amazi kigabanuka, ariko cyizeza ko bose bazayabona.

Umuyobozi wa WASAC asobanurira abanyamakuru uburyo amazi atunganywa
Umuyobozi wa WASAC asobanurira abanyamakuru uburyo amazi atunganywa

WASAC yagaragarije itangazamakuru kuri uyu wa 18/5/2019 ko imbaraga ikoresha mu gutanga amazi ngo zituma nta nyungu ibona mu kuyacuruza.

Umuyobozi w’iki kigo, Ing. Aimé Muzola asobanura ko bahendwa n’amashanyarazi atuma pompo zizamura amazi ku misozi, kuko ngo bayatangaho amafaranga miliyari icyenda ku mwaka, ahwanye na 40% by’ayo yinjiza.

Ing Muzola avuga ko imiti bakoresha mu gutunganya amazi nayo ngo ituma WASAC ikoresha amafaranga hafi miliyari ebyiri, ahwanye na 15% by’ayo yinjiza.

Akomeza asobanura ko hari andi mafaranga atahita atangaza umubare WASAC ikoresha mu gusana imiyoboro no kwita ku bikorwaremezo by’amazi.

Agira ati "Hari abantu twumvise binubira ko ibiciro by’amazi biri hejuru, ko amazi ari ay’Imana, nibyo koko, ariko se wayanywa asa kuriya (ibirohwa), cyangwa se abantu bose bajya kuri Nyabarongo kuyavomayo!"

Umuyobozi wa WASAC Ing. Aime Muzola
Umuyobozi wa WASAC Ing. Aime Muzola

Hashize amezi atatu Ikigo Ngenzura mikorere(RURA) kivuguruye ibiciro by’amazi, aho abantu bakoresha litiro 5,000(ahwanye na metero kibe eshanu) ku kwezi bishyura 3000Frw.

Abakoresha litiro zibarirwa hagati ya 5,000 na 20,000 ku kwezi bishyura amafaranga 720 Frw kuri buri metero kibe, naho abakoresha litiro hagati ya 20,000 na 50,000 bakaba bishyura amafaranga 845 kuri metero kibe.

Ibi biciro hari bamwe mu bakenera gukoresha amazi menshi babyinubiye, ndetse bagera ubwo babyandika ku mbuga nkoranyambaga.

N’ubwo igiciro cy’amazi kitazagabanuka, WASAC ivuga ko nta gice na kimwe cy’umujyi wa Kigali kigomba kuyabura guhera mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2020/2021.

WASAC ikomeza ivuga ko abatuye uturere twose tw’Igihugu bazaba bahawe amazi meza bitarenze umwaka wa 2022.

Abanyamakuru berekwa uburyo amazi atunganywa na WASAC
Abanyamakuru berekwa uburyo amazi atunganywa na WASAC

WASAC yagaragaje uruganda rushya rurimo kubakwa i Kanzenze ku mugezi w’Akagera, rwitezweho gufasha inganda zisanzweho kongera amazi mu Bugesera n’i Kigali mu bice by’i Kanyinya, Kanombe, Kabeza, Busanza na Nyakaliro(Rwamagana).

Umuyobozi wa WASAC avuga ko umushinga wo kongera amazi i Kigali bawushoyemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 60.

Asaba abaturage gukoresha amazi make ashoboka kugira ngo abashe gusaranganwa ku bantu bose.

Ing. Muzola avuga ko uko imyaka ishira ari ko abantu barushaho kubura amazi, kuko ngo mu mwaka wa 1959 buri Muturarwanda yakoreshaga metero kibe 3,000 ku mwaka ariko kuri ubu akaba aterenza metero kibe 800.

Banasuye kandi n'uruganda rwa Kanzenze ruzarangiza burundu ikibazo cy'amazi mu mirenge yose ya Kicukiro
Banasuye kandi n’uruganda rwa Kanzenze ruzarangiza burundu ikibazo cy’amazi mu mirenge yose ya Kicukiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes.AMAZI koko tuyahabwa n’Imana.Kimwe n’Izuba,Imvura,Ibyokurya,Umwuka,Abana,Ubuzima,etc...
Ikibazo nuko twibagirwa kuyishimira.Ibyo Imana idusaba,nta handi tubisanga uretse muli Bible.Urugero,Imana idusaba kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tugashaka n’ubwami bwayo.Ababikora ni bake cyane.Usanga icyo abantu bashyira imbere gusa ari gushaka amafaranga,ubukire,shuguri,politike,etc...Gushaka Imana ntacyo bibabwiye.Nyamara niyo iduha byose.Nkuko bible ivuga ahantu henshi,abibera mu byisi gusa ntibashake Imana,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka kandi ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka