Banki y’isi igiye gufasha u Rwanda kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri

Banki y’Isi yemereye Leta y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 200 z’Amadorari ya Amerika, azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo byo mu burezi hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri.

Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr. Edouard Ngirente n'umuyobozi wungirije wa Banki y'isi ushinzwe Afururika Hafez Ghanem
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente n’umuyobozi wungirije wa Banki y’isi ushinzwe Afururika Hafez Ghanem

Byemerejwe mu biganiro umuyobozi wungirije wa Banki y’isi ushinzwe Afururika Hafez Ghanem yagiranye na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, ku mugoroba wo kuwa kane 16 Gicurasi 2019.

Iyo nkunga izakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo byo mu burezi, birimo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri no gushyiramo ibikoresho, hagamijwe kugabanya umubare w’abana mu ishuri.

Umuyobozi wungirije wa Banki y’isi ushinzwe Afurika Hafez Ghanem yavuze ko mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, yagarutse cyane ku kamaro k’uburezi mu iterambere ry’igihugu, ari nayo mpamvu Banki y’isi igiye gufasha u Rwanda muri uwo mushinga.

Ati”Minisitiri w’intebe yatsindagiye cyane akamaro ko guteza imbere uburezi mu guhangana n’ubukene, ndetse n’uburyo hakenewe kubakwa ibindi byumba by’amashuri,n’uburyo ibikoresho bikenewe mu mashuri. Ubu rero turi gutegura umushinga wa miliyoni 200 z’amadorari kugirango dutere inkunga icyo cyerekezo cy’u Rwanda, kugirango twubake uburezi buhamye”.

Ghanem kandi yavuze ko mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda banagarutse ku kibazo cy’imirire mu bana, aho basanze hakiri umubare munini w’abana bagwingira.

Aha naho ni hamwe mu ho Banki y’isi igiye gufasha u Rwanda guhangana n’iki kibazo, kuko nabyo biri mu bidindiza iterambere.

Ati” Murabizi dufite imibare iri hejuru y’igwingira muri Afurika harimo n’u Rwanda, hafi 37% by’abana bato baragwingiye, kandi ibi bigira ingaruka nini mu kwihutisha iterambere. Ubu rero tugiye gukorana na Leta y’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, dushyireho gahunda izita cyane ku iterambere ry’abana bato, kugirango twizere ko buri mwana muto w’Umunyarwanda wese afite imirire myiza, yiga neza, kandi ashobora kubona ibikenewe byose mu buzima”.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana yavuze ko inkunga ya Banki y’isi igiye kwibanda cyane mu burezi, ariko cyane cyane hakazashyirwa imbaraga mu bikorwa remezo kuko bikiri bikeya.

Gusa ngo hazanashyirwa imbaraga mu gutegura no kunoza integanyanyigisho.

Ati” Bimwe mu bizibandwaho cyane ni ukongera ibyumba by’amashuri n’ibikoresho, kugira ngo tugabanye ubucucike bw’abana mu ishuri, abana babe bacyeya mwarimu ashobore kubakurikirana. Hazananozwa kandi integanyanyigisho, guhugura abarimu, n’ibindi. Ariko igice kinini kigera nko kuri 70% ni ukongera ibikorwa remezo by’amashuri”.

Banki y’isi kandi izanafasha mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda no mu karere, hibandwa cyane ku guhangana n’imihandagurikire y’igihe.

Hafez Ghanem kandi yanashimye uburyo u Rwanda rukomeje guhangana na ruswa.

Mbere y’uko agirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe, umuyobozi wungirije wa Banki y’isi Hafez Ghanem yabanje no gushyira umukono ku masezerano Banki y’isi yasinyanye na Leta y’u Rwanda y’inkunga igamije guteza imbere ubuhinzi, n’agamije gufasha impunzi n’abaturage baturiye inkambi mu turere dutandatu izo nkambi ziherereyemo.

Inkunga igamije guteza imbere ubuhinzi ingana na miliyoni 71 z’amadorali, akazafasha by’umwihariko gushakira amasoko abahinzi.

Miliyoni 17 z’amadorali zizatangwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari andi akazagenda atangwa mu myaka izakurikira.

Inkunga yo gufasha impunzi n’abaturiye inkambi ingana na miliyoni 60 z’amadorali, harimo 25 y’impano na 35 y’inguzanyo izishyurwa mu myaka 38 ku nyungu ya 0.75% nyuma y’imyaka itandatu.

Iyi nkunga igamije gufasha kubaka ibikorwaremezo nk’amashuri n’ibigo nderabuzima, andi akazakoreshwa mu gufasha impunzi n’abaturage baturiye inkambi gukora imishinga ibyara nyungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka