Kagame yasuye Mushikiwabo ku cyicaro cya OIF
Perezida Kagame uri mu gihugu cy’Ubufaransa mu nama yiga ku ikoranabuhanga VivaTech 2019, yaboneyeho gusura uwahoze ari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga we Louise Mushikiwabo, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ku cyicaro cy’uwo muryango.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yakiriwe n’abayobozi ndetse n’abakozi ku cyicaro gikuru cya OIF, nyuma y’uko muri iki gitondo yagize ikiganiro ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubukungu muri Afurika.
En marge de sa visite à Paris pour #VivaTech2019, le Président du #Rwanda, Paul Kagame a rendu visite au siège de L'#OIF où il a été reçu par la Secrétaire générale @LMushikiwabo et son équipe. pic.twitter.com/eTH1y8nb2u
— La Francophonie (@OIFfrancophonie) May 17, 2019
Urubuga rwa Twitter rw’umuryango OIF, ruvuga ko mu biganiro bagiranye, Mushikiwabo yeretse Perezida Kagame inzira zishoboka OIF yafatanyamo n’u Rwanda, mu bijyanye n’ubutwererane no gusangira ubunararibonye.
Zimwe mu ngingo baganiriyeho, harimo ibijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, ubwiyunge, uburinganire, ndetse n’iterambere ry’ururimi rw’Igifaransa.

Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa kane w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa tariki 12 Ukwakira 2018, atangira imirimo ye tariki 03 Mutarama 2019.
Yasimbuye kuri uyu mwanya Umunyakanadakazi Michael Jean, wari umaze manda y’imyaka ine kuri uyu mwanya.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko Abagore nabo babona imyanya y’ubuyobozi.Nta kibazo kirimo kubera ko Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote 2 umurongo wa 12 na 1 Abakorinto 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.