RCS yatangije amashuri y’ubuntu ku mfungwa n’abagororwa bose

Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatanze impamyabumenyi za mbere z’imyuga n’ubumenyingiro, rwizeza ko buri mugororwa azajya yigira ubuntu.

Abagororwa bahawe impamyabumenyi hamwe n'abayobozi n'abarimu bafata ifoto y'urwibutso
Abagororwa bahawe impamyabumenyi hamwe n’abayobozi n’abarimu bafata ifoto y’urwibutso

RCS ivuga ko gereza zose mu gihugu zigomba kwigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro, uretse iy’abana i Nyagatare yo itanga uburezi rusange bw’ibanze bw’imyaka 12.

Komiseri Mukuru wa RCS, IGP George Rwigamba yatangije itangwa ry’impamyabumenyi ku bagororwa 121 bafungiwe muri gereza ya Rwamagana, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019.

Komiseri Rwigamba agira ati "Turifuza ko uje hano wese (muri gereza) agomba kuhava afitiye akamaro umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange, akoresheje ubumenyi yahakuye".

"Abigira imyuga muri gereza bo ni hafi ya bose uretse uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 butangirwa muri gereza y’abana i Nyagatare".

"Gahunda yo gutanga impamyabumenyi izakomereza mu magereza yose uko ari 13 mu gihugu, ariko abatazi gusoma no kwandika bagomba kubanza kubitozwa mbere yo gutangira kwiga imyuga".

Muri uku kwezi kwa Gicurasi hazatangwa impamyabumenyi ku bagororwa 937 bari mu magereza arindwi ya Rwamagana, Nyarugenge, Ngoma, Muhanga, Nyanza, Huye na Nyamagabe.

Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) rivuga ko isuzumabumenyi ryakoze risanga abagororwa bigira imyuga muri gereza bafite byinshi barusha abatekinisiye bo hanze.

Umuyobozi muri iri shuri wungirije ushinzwe Imari n’Ubukungu, Alexis Ruberwa agira ati"Nta kintu na kimwe abenjeniyeri bo hanze ya gereza babarusha".

"Ubumenyi bwabo bwarasuzumwe neza, murabona inyubako za gereza bubatse ko zujuje ubuziranenge bwose busabwa".

Ruberwa ngo asanga abagororwa bagomba gukosora abandi bafundi bo hanze ya gereza, kugera ku rwego rwo kuberekera uko batera utwuma dufunga/dufungura umuriro w’amashanyarazi(switch).

Ndikubwimana Saidi wize ibijyanye n’ubwubatsi ndetse n’umwigisha we witwa Ndagijimana Denis, bahamya ko muri gereza ari ahantu higishirizwa imyuga neza bitewe n’uko biga bakora kandi nta birangaza bihari.

Mu myuga y’ibanze yigishirizwa muri gereza harimo kubaka, gusudira, kubaza kudoda, amashanyarazi, gukora mu by’amazi(plumbing), hakiyongeraho gusoma no kwandika ndetse n’uburere mboneragihugu.

RCS ivuga ko aba banyeshuri bayubakiye inyubako eshanu z’amagorofa n’amacumbi y’abacungagereza muri iyi myaka ibiri ishize, ikaba ari imirimo y’amaboko ngo yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo gahunda ninziza cyane rwose,kuko bizafasha abize iyo myuga igihe barangije ibihano byabo.cyane urubyiruko rubyige kuko usanga hanzaha rwirirwa mutagira umumaro.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka