BK igiye kujya iha abahinzi inguzanyo nta ngwate

Banki ya Kigali (BK) yasinyanye amasezerano n’Ikigo nyafurika cyita ku buhinzi n’ubworozi (AGRA), azatuma abahinzi bahabwa inguzanyo n’iyo Banki badasabwe ingwate.

Umuyobozi mukuru wa BK Group Dr Diane Karusisi
Umuyobozi mukuru wa BK Group Dr Diane Karusisi

Ayo masezerano ashingiye ku mafaranga atishyurwa AGRA igiye guha BK, ku ikubitiro ikazayiha asaga miliyoni 226 Frw (Ibihumbi 250 USD), akazajya agurizwa abahinzi-borozi, akabafasha mu mishinga ijyanye n’umwuga wabo, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’impande zombi basinye ayo masezerano, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019.

Icyo gikorwa cyabaye nyuma y’uko BK yari imaze kumurika gahunda yayo nshya y’ikoranabuhanga rya telefone yise ‘Ikofi’, izorohereza abahinzi kubika, kubikuza amafaranga no kugura inyongeramusaruro ku bazicuza, igikorwa cyamurikiwe mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ya Transform Africa.

Umuyobozi mukuru wa BK Group Dr Diane Karusisi, avuga ko ayo masezerano azatuma abahinzi bongera umusaruro kuko bazajya bahabwa inguzanyo byoroshye cyane.

Agira ati “Aya masezerano azatuma dufatanya na AGRA bityo abahinzi babone inguzanyo zibafasha kongera umusaruro. Ikofi izadufasha kumenya amakuru yuzuye y’umuhinzi bityo tubashe kumenya inguzanyo twamuha uko ingana, cyane ko tuzayimuha nta ngwate”.

Umuhinzi wa mbere wabashije gutsindira miliyoni 1 mu irushanwa ryiswe ikofi rizamara ibyumweru 30
Umuhinzi wa mbere wabashije gutsindira miliyoni 1 mu irushanwa ryiswe ikofi rizamara ibyumweru 30

Arongera ati “Ubusanzwe ni nk’aho BK itakoranaga n’abahinzi kuko kugeza ubu inguzanyo zose BK yatanze, iz’ubuhinzi ni 6%. Ubu rero tugiye kongera inguzanyo zijya mu buhinzi kubera ubu bufatanye na AGRA ndetse na gahunda y’ikofi, ku buryo mu myaka iri imbere zizaba zazamutse”.

Yakomeje avuga ko nta mpungenge bafite zo kutazishyurwa kuko ubuhinzi n’ubworozi byatangiye kubona ubwishinginzi kandi ngo bazanagenzura ko umuhinzi akoreshaa inguzanyo yasabye mu mishanga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi.

Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda, Jean Paul Ndagijimana, yavuze ko uretse kuguriza abahinzi, ayo masezerano azanafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto gikunze kuvugwa.

Ati “Nka AGRA dufite umuhigo wo kugera ku bahinzi ibihumbi 500, BK ikorana n’abahinzi basaga miliyoni 1.3, gukorana na yo rero bizadufasha kugera ku ntego zacu. AGRA kandi isanzwe ifatanya na Leta y’u Rwanda mu gukorera imbuto mu gihugu, aya masezerano rero azatuma ziyongera”.

“Abahinzi ntibazpongera kubura imbuto nziza, kandi n’utabashije guhita yishyura afate inguzanyo muri BK, azigure ku gihe bityo umusaruro we wiyongere abone amafaranga”.

AGRA kandi ngo ifasha abahinzi mu kubongerera ubumenyi bujyanye n’umwuga wabo, kugira ngo babashe kubona umusaruro wakirwa neza ku isoko.

Ikindi ngo amafaranga yahawe BK biteganyijwe ko azagenda yiyongera bitewe n’uko bizagaragara ko agira uruhare mu iterambere ry’abahinzi-borozi.

Dr Diane Karusisi Umuyobozi mukuru wa BK
Dr Diane Karusisi Umuyobozi mukuru wa BK
Umunyamahirwe wa mbere mu irushanwa Ikofi mu byishimo byinshi
Umunyamahirwe wa mbere mu irushanwa Ikofi mu byishimo byinshi
Abashaka kumenya byinshi ku irushanwa Ikofi bari gusura stand ya BK muri Transform Africa
Abashaka kumenya byinshi ku irushanwa Ikofi bari gusura stand ya BK muri Transform Africa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka