Umuryango nyarwanda ngo uracyapfukirana umwana

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana (Coalition Umwana ku Isonga) riravuga ko hirya no hino mu Rwanda hakiri abantu batsimbaraye ku myumvire y’uko umwana adakwiye kugira ijambo, yakosa agakubitwa, n’indi myumvire ihutaza uburenganzira bw’umwana.

Ruzigana Maximillien,umuhuzabikorwa wa coalition Umwana ku Isonga
Ruzigana Maximillien,umuhuzabikorwa wa coalition Umwana ku Isonga

Iri huriro rivuga ko mu Rwanda hashyizweho amategeko arengera umwana, ariko ko hakiri abatayashyira mu bikorwa.

Kuri uyu wa kane 16 Gicurasi 2019, ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abana ryahuguye abanyamakuru, ku buryo bakwiye gukora akazi kabo mu kwigisha abaturarwanda kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga, Ruzigana Maximilien, avuga ko bifuza ko abanyamakuru baba abafatanyabikorwa ba mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kuko bifuza ko habaho impinduka.

Ruzigana avuga ko bagereranije n’ibindi bihugu byo mu karere, u Rwanda rugerageza gushyira mu bikorwa amategeko yashyizweho, amasezerano mpuzamahanga ndetse n’amasezerano nyafurika arengera umwana.

Ati”Leta igerageza kubikoraho, nko guha umwana uburenganzira bwo kwiga, abana bafite ubumuga bakigana n’abandi, kuba nta mwana ukitwa amazina atari meza, n’ibindi. Ibyo iyo tubibona tubibona nk’impinduka, ariko hakenewe imbaraga zo gukomeza kubimenyekanisha”.

Munyaneza Jean Marie Vianney, umukozi muri Plan International akaba n’impuguke mu burenganzira bw’umwana, avuga ko mu rwanda hashyizweho amategeko meza arengera uburenganzira bw’abana, ariko ko ikibazo kikiri mu myumvire ya bamwe mu banyarwanda.

Munyaneza avuga ko hari ababyeyi bacyumva ko umwana wakosheje ahanishwa gukubitwa, hakaba abumva ko nta jambo akwiriye kugira mu muryango.

Agira ati” Usanga mu muryango nyarwanda cyangwa se abantu bamwe na bamwe bagitsimbaraye ku bintu bya kera, nko guha umwana ibihano bidasobanutse, gufata umwana nk’umuntu utagira ijambo mu bimukorerwa, no kumupfukirana rimwe na rimwe.

Twebwe mu mahame arengera umwana twemera ko umwana uwo ariwe wese, iyo ahawe ubushobozi buhwanye n’ikigero cye, ashobora kugira umusanzu yatanga mu kwirinda no kurinda ihohoterwa”.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko nyuma yo guhurwa basanze bafite inshingano yo kwigisha umuryango nyarwanda muri rusange ku mategeko agenga uburenganzira bw’umwana ndetse n’ibihano biriho ku batayubahiriza, ariko bakibuka no gukora akazi kabo nabo ubwabo badahohutaje uburenganzira bw’umwana.

Isatibasumba Olivier ati ”Itangazamakuru dusanze dufite inshingano eshatu nyamukuru: hari ugutanga amakuru aho tubonye ibibazo, kwigisha uko byagakwiye kugenda, n’amategeko ahana abtubahiriza ubwo burenganzira.

Ikindi twabonye cy’ingenzi, ni ugushyiraho uburyo bwo gufasha abanyamakuru gukora akazi kabo, badahutaje uburenganzira bw’umwana”.

Amahame y’ingenzi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana akubiyemo kutavangura abana abo aribo bose, gukora ku buryo ibikorerwa umwana biba byerekeza ku nyungu ze za mbere,
kumukorera ibirengera ubuzima bwe n’iterambere rye, ndetse no kumuha umwanya wo gutanga ibitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka