Kigali: Habaye siporo rusange mu masaha ya nijoro (AMAFOTO)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye siporo yo kugenda n’amaguru (Kigali Night Run), isiganwa ahanini riri mu bice bigize Kigali International Peace Marathon.

Ni isiganwa rigamije kugorora ingingo ndetse no kwishimisha, rikaba ryitabiriwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga batuye mu Mujyi wa Kigali, harimo n’abitabiriye inama ya Transform Africa 2019 yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika irimo kubera mu Rwanda. Iryo siganwa ryatangiye ahagana saa moya z’ijoro.

Abitabiriye Kigali Night Run bahagaurukiye imbere ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights berekeza kuri Rwanda Revenue, bongera gusoreza imbere ya Kigali Convention Centre aho bakoze intera ya kilometero 5.4

Iri siganwa rizongera kuba mu kwezi gutaha, mbere gato y’isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) rizaba tariki ya 16 Kamena 2019.

Amwe mu mafoto yaranze iri siganwa

AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka