Umugambi w’abaka ruswa uzaburizwamo no gutanga amakuru - Umuvunyi mukuru

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi arasaba abaturage guhagurukira ikibazo cy’akarengane na ruswa batangira amakuru ku gihe, kugira ngo haburizwemo umugambi w’abakomeje kubyimika, bigatuma gahunda zihindura ubuzima bw’abaturage zidasohozwa mu buryo buciye mu mucyo.

Umuvunyi mukuru agaragaza ko ruswa n'akarengane nibitungirwa agatoki ababikora bazajya babiryozwa
Umuvunyi mukuru agaragaza ko ruswa n’akarengane nibitungirwa agatoki ababikora bazajya babiryozwa

Ibi yabitangarije mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu mu biganiro byateguwe n’Urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi bigamije kumva ibibazo bishingiye ku karengane no gutanga umurongo w’uko bikemurwa.

Umuvunyi mukuru avuga ko hari abaturage bakigorwa no kugezwaho gahunda zigenewe kubateza imbere, kuberako ababifite mu nshingano zabo rimwe na rimwe hari ubwo baba bashaka kubaka ruswa ngo babikore.

Yibutsa ko ruswa n’akarengane byuzuzanya kuko uwayatswe aba avukijwe uburenganzira bwe, cyangwa uwarenganyijwe hari igihe biba ngombwa ko yakwa ruswa kugira ngo arenganurwe. Yagize ati “Kurwanya ibi twivuye inyuma birasaba gutanga amakuru y’aho bikigaragara, ababikora cyangwa n’ababifiteho umugambi bakabiryozwa”.

Atanga ingero za bamwe mu barenganyijwe bageze mu za bukuru bo muri uyu murenge wa Rambura bamugaragarije ikibazo cyo gukurwa ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka ya VUP nyamara bujuje ibisabwa Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yahamije ko bibabaje kuba hari abayobozi bakirenganya abo bayobora.

Aha yashingiye ku busobanuro yahawe na bamwe mu bayobora utugari abo bageze mu zabukuru batuyemo bamugaragarije ko icyo kibazo cyatewe n’uko imashini yabasimbutse urutonde rugasohoka bataruriho.

Abaturage bitabiriye ibi biganiro ari benshi
Abaturage bitabiriye ibi biganiro ari benshi

Umuvunyi yagize ati “Ni gute umuntu wagiriwe icyizere agahabwa inshingano zo gushyira umuturage ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga ya VUP yakwihanukira akavuga ngo imashini yaramusimbutse? Ese aba yibuka neza ko ari akazi yahawe? Tuzi neza ko umuntu ari we ukoresha imashini siyo imukoresha; Twifuza ko imikorere nk’iyi ituma umuturage arengana ihinduka byaba ngombwa bene nk’abo bantu bakajya babibazwa”.

Umuvunyi mukuru yagaragaje ko hari gahunda nyinshi leta ishyiraho mu gufasha abaturage kwikura mu bukene no kubagezaho iterambere kandi ziba zashowemo amafaranga menshi cyane; iyo ababishinzwe bashyize imbere akarengane ntibazishyikiriza abo bigenewe, bikaba byagera ubwo bivamo bivamo ruswa.

Mu bindi bibazo byabajijwe umuvunyi mukuru ibyinshi bishingiye ku byananiranye gukemurwa n’inzego zitandukanye kugeza ubwo bishyikirizwa inkiko ariko bikaba bitararangizwa; byahawe umurongo n’ubujyanama bufasha uko byakemurwa, anibutsa abayobozi ko babereyeho kwegera abaturage bakamenya ibibabangamiye kugira ngo bibarinde akarengane.

Ibi biganiro byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi bimaze iminsi bibera mu turere twose tw’igihugu, aka Nyabihu kakaba ariko kari gatahiwe aho abakozi b’uru rwego bamara iminsi umunani basobanurira abaturage amwe mu mategeko yavuguruwe arebana no guhana icyaha cya ruswa, imikorere n’inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi no kubibutsa uko bitwara n’aho bagana mu gihe bahuye n’ikibazo cya ruswa cyangwa akarengane.

Ingingo zirebana n’akarengane, ububi bwa ruswa, ingaruka zayo n’icyo abaturage basabwa ngo babirwanye ziri mu zibanzweho muri ibi biganiro byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko bigikomeje kwimikwa n’abatandukira inshingano zabo zo gukemura ibibazo by’abaturage. Hari abaturage bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka.

Atanga urugero rw’ububi bwa ruswa Umuvunyi mukuru Anastase MUREKEZI yagaragaje ko hari gahunda nyinshi leta ishyiraho mu gufasha abaturage kwikura mu bukene; iyo ababishinzwe bashyize imbere ruswa bishyirwa mu maboko y’abo bitagenewe.

Mu bibazo byabajijwe umuvunyi mukuru ibyinshi bishingiye ku byananiranye gukemurwa n’inzego zitandukanye kugeza ubwo bishyikirizwa inkiko ariko kugeza ubu bikaba bitararangizwa, byahawe umurongo n’ubujyanama bufasha uko byakemurwa anibutsa abayobozi ko babereyeho kwegera abaturage bakamenya ibibabangamiye kugira ngo bibarinde akarengane.

Ibi biganiro byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi bimaze iminsi bibera mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho abaturage banasobanurirwa amwe mu mategeko yavuguruwe arebana no guhana icyaha cya ruswa, imikorere n’inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi no kubibutsa uko bitwara n’aho bagana mu gihe bahuye n’ikibazo cya ruswa cyangwa akarengane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka