Rubavu: IBUKA irasaba amakuru ataramenyekana kuri Jenoside muri ako gace

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rubavu bwasabye akarere n’izindi nzego kubafasha gusaba amakuru abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabanda Innocent mu gikorwa cyo kwibuka mu Bigogwe. Yasabye ko amakuru ataratangwa yatangwa kuko abari bahari n'abateguye Jenoside bayazi
Kabanda Innocent mu gikorwa cyo kwibuka mu Bigogwe. Yasabye ko amakuru ataratangwa yatangwa kuko abari bahari n’abateguye Jenoside bayazi

Kabanda Innocent uhagarariye IBUKA mu karere ka Rubavu yabitangaje nyuma y’uko imyaka 25 ishize ariko hakaba hari amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside atamenyekana bigatuma iyo mibiri ikomeza kuburirwa irengero.

Kabanda avuga ko habayeho gusaba amakuru abatuye mu Karere ka Rubavu abazi ahatawe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bamwe barayatanga ariko hakaba abandi bayazi bakinangiye. Aha ni ho Kabanda ahera asaba ubuyobozi kugira icyo bukora.

Yagize ati “Dufite amakuru n’urutonde rw’abari abakonseye n’abigishijwe imbunda zo kwica Abatutsi, ibyabaye byose barabizi, bari abayobozi muri Serire (Cellule) na Segiteri kandi birazwi. Muyobozi w’Akarere ka Rubavu, mudushakire umwanya tuzabiganireho.”

Ati “Niba hashize imyaka 25 tubasaba gutanga amakuru ku bushake ntibabikore, mu yindi myaka 25 igiye kuza bagomba kubibazwa, ibintu tubivuge mu mazina yabyo.”

Kabanda avuga ko abo bari abayobozi ari bo bakoraga urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa cyangwa abagomba kwigishwa imbunda, agasanga bafite amakuru afatika bakwiye gutanga. Atekereza kandi ko bakwizezwa ko baramutse bayatanze batazajyanwa mu nkiko, ahubwo ko ari ukugira ngo babazwe amakuru bazi yafasha ababuze babo.

Kabanda Innocent yabitangaje mu gihe hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari Komini Rwerere, Mutura, Mukingo, Nkuri aka kakaba ari agace kazwi nka Bigogwe katangiriyemo igeragezwa rya Jenoside kuva mu 1990 kugera mu 1994.

Kwibuka Abatutsi biciwe muri ako gace byabereye ku rwibutso rwa Kanzenze rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside igera ku bihumbi icyenda. Icyakora umubare w’Abatutsi bishwe muri aya makomini ukomeje kuba muto kuko hari benshi bataraboneka bitewe n’uko benshi biciwe mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo itaragaragazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka