Abigishwa gufotora na Kigali Today bemeza ko urugendo shuri ari isomo ry’ingirakamaro

Bamwe mu banyeshuri bigishwa gufotora na Kigali Today ku bufatanye na minisiteri y’uburezi binyuze mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) barahamya ko kuva ku ntebe y’ishuri bakajya hanze gufata amafoto bituma barushaho kwiyungura ubwenge ku byo baba barize.

Umwe mu banyeshuri ashyira mu bikorwa ibyo amaze amezi abiri yiga
Umwe mu banyeshuri ashyira mu bikorwa ibyo amaze amezi abiri yiga

Nyuma y’amezi abiri urubyiruko rwiga ibijyanye no gufotora amafoto yakoreshwa mu buryo butandukanye nko mu nkuru, mu bukwe n’ahandi, rurahamya ko kujya kwiga gufata amashusho hanze y’ishuri bibafasha kuba babasha kwiyungura ubwenge.

Mukeshimana Diane umwe muri aba banyeshuri avuga ko urugendo yagiriye I kayonza mu kigo gikora ubugeni kizwi nk’Imigongo art Center’, avuga ko byamubereye amahirwe yo gushyira mu bikorwa byinshi yari amaze iminsi yiga.

Yagize ati “Kuva mu ishuri ukajya gufata amashusho hanze nibyiza kuko biradufasha, dushyira mu bikorwa ibyo tuba twarize, yego biba bigoranye, kuko tutaramenyera neza. Ikindi kandi njye nishimiye kuba nabashije kugera hano nkabona uko bakora ibihangano mu migongo. Nabonye bakoresha n’amase byanejeje cyane”.

Abimana Erneste nawe wiga aya masomo, avuga ko yishimiye ibyo yahabonye. Ati “Urebye ubu mba mfite umwanya uhagije wo gufata camera, rero mfata amashusho menshi ajyanye n’ibyo mba narigishijwe, kandi icynaniye nkegera mwarimu akanyerekera”.

Ashimwe Charles umuyobozi bw'Imigongo Art Center
Ashimwe Charles umuyobozi bw’Imigongo Art Center

Abanyeshuli iyo banjya gushyira mu bikorwa ibyo bize ntabwo bagenda bonyine kuko n’abarimu barabaherekeza kugira ngo ibyo badasobanukiwe babafashe.

Ubuyobozi bw’Imigongo Art Center mu kwakira abanyeshuri baje babagana mu kwimenyereza gufotora, bwabwiye abo banyeshuri ko bafotora ibintu byose by’ubugeni bukorerwa aho, nk’aho baba bari mu kazi kuko byabafasha gufata ishusho nziza.

Ashimwe Charles rwiyemezamirimo ufite Imigongo Art Center yasobonuye abo banyeshuri impamvu yatekereje kuba yajya mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ubugeni.

Ati “Nabonye ko muri aka gace ka Kayonza hakenewe ahantu h’ubukerarugendo, hakorerwa ibijyanye n’ubugeni. Urebye dufite abashushanyisha amarangi, abakora ibihangano by’imigongo bakoresheje amase, ndetse n’abakora ibiva mu ibumba. Ariko rero si yo mpamvu gusa, ahubwo nagirango mpange imirimo ku rubyiruko rwo muri aka karere ndetse kandi n’abataragize amahirwe yo gukomeza amashuri baze bige ubugeni”.

Ikiciro cy’aya masomo cyatangiye mu kwezi kwa Werurwe 2019, akaba atangwa n’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today ku bufatanye na minisiteri y’uburezi, mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ushaka kwiga gufotora yabibarizahe.

Habimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka