Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hatagize igihinduka, hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Musanze mu umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona.

Musanze izakina ifite umunyezamu umwe ku mukino wa Rayon Sports
Ikipe ya Musanze izakina uyu mukino ifite umunyezamu umwe gusa witwa Shema Innocent usanzwe ari umunyezamu wa kabiri, mu gihe umunyezamu wa mbere Ndayisaba Olivier yabazwe nyuma y’imvune aheruka kugira.

Rayon Sports yari yabanje mu kibuga ku mukino ubanza wabereye i Musanze
Iyi kipe ya Musanze kandi mu gihe umunyezamu Nzarora Marcel yari yaguze atabashije kubona ibyangombwa byo kuyikinira, bikaba bivugwa ko umukinnyi ushobora kuziyambazwa mu gihe Shama Innocent agize ikibazo, ari myugariro Uwamungu Moussa uzwi ku izina rya Kazehe.

Bimenyimana Bonfils Caleb wari watsinze igitego mu mukino ubanza ntakibarizwa muri Rayon Sports
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ejo aba rayon tugomba kuza tsinda 4 kuli 1 cyamu sanze .