Ikoranabuhanga rigiye gufasha mu kurushaho kubyaza umusaruro imirasire y’izuba

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda Dr James Gashumba hamwe n’umuyobozi w’ishami ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Abadage cyigisha ibijyanye n’ubumenyingiro Dr Avelina Parvanova, barahamya ko mu gihe kiri imbere umubare munini w’Abanyarwanda bazaba bafite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba mu buryo bw’ikoranabuhanga riteye imbere.

Dr Gashumba yizeza Abanyarwanda ko iri koranabuhanga rizabagirira akamaro
Dr Gashumba yizeza Abanyarwanda ko iri koranabuhanga rizabagirira akamaro

Ibi babigarutseho mu ruzinduko aba bayobozi bombi bagiriye mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TVET Kibihekane riherereye mu murenge wa Rambura Akarere ka Nyabihu ahari guhugurirwa abazigisha abandi.

Abahugurwa ni Abarimu 14 bahagarariye abandi bo mu gihugu hose basanzwe bigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro bigishwa uburyo bushya bwo kubyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba hakoreshejwe ikoranabuhanga bikaba byafasha abantu mu gushyushya amazi, guhangana n’ikibazo cy’ubukonje mu ngo n’ahantu hahurira abantu benshi cyane cyane mu bihe by’imvura no kubyazwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba akifashishwa mu gucana mu ngo.

Muri uyu mushinga wateguwe n’ishami ry’ikigo mpuzamahanga cy’Abadage cyigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro Rwanda Polytechnic. Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr James Gashumba asobanura ko hari icyo bizamarira abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Ni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga butari bumenyerewe hano mu gihugu cyacu, abari kwigishwa ni bo bazabukwirakwiza mu bandi binyuze mu masomo bazaba batanga aho bigisha cyane cyane urubyiruko rwiga imyuga rubumenye mu gihe kiri imbere nibuba bwashinze imizi, abanyarwanda bazatangira kububyaza umusaruro”.

Dr Avelina Parvanova ukuriye Ishami ry'ikigo kiri kwigisha ikoranabuhanga mu kubyaza ingufu imirasire y'izuba
Dr Avelina Parvanova ukuriye Ishami ry’ikigo kiri kwigisha ikoranabuhanga mu kubyaza ingufu imirasire y’izuba

Mu Rwanda uburyo bwo kubyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba bumenyerewe cyane ni amashanyarazi azikomokaho; ikoranabuhanga rituma izo ngufu zishyushya amazi cyangwa guhangana n’ubukonje ryo rikaba ritajyaga ryibandwaho mu kwigishwa mu mashuri y’Ubumenyingiro.

Dr Avelina Parvanova Umuyobozi w’ishami ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Abadage cyigisha ibijyanye n’ubumenyingiro cyitwa German Chamber of Skilled Crafts (CSC) Koblenz ahereye ku rugero rw’igihugu cye yahamije ko kubyaza ingufu imirasire y’izuba mu buryo buteye imbere bifite akamaro.

Agira ati: “ubu buryo twabukoresheje iwacu bizamura umubare w’abihangira imirimo, bituma bava mu bushomeri;turishimira ko u Rwanda rufite ubushake mu kwigisha abana barwo kugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu guteza imbere iyi myuga, rero nidufatanya abantu bagasobanukirwa neza uko bayubakiraho, bagatangira guhanga imirimo na bo baziteza imbere, haterwe n’intambwe mu kurengera ibidukikije”.

Ibi abihera ku kuba ikoreshwa ry’imirasire y’izuba ridasaba ibikoresho cyangwa uburyo butuma habaho iyangirika ry’ikirere, kuri Dr Parvanova agahamya ko ari intambwe nziza izaba itewe mu gihe Abanyarwanda bazaba batangiye gukoresha ubu buryo.

Abari gukurikirana aya masomo bemeza ko nibatangira kwigisha abandi ubu buryo bushya bizagabanya icyuho kikigaragara mu kubyaza umusaruro ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Uyu mushinga uzamara umwaka umwe harateganywa ko mu bagizze iri tsinda riri guhugurwa bazajya gukomereza amasomo y’igihe gito mu gihugu cy’Ubudage, mu mwaka wa 2020 batangire kwigisha abanyeshuri biga muri amwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari mu gihugu na bo bazajya barangiza bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo ishingiye ku gukwirakwiza mu banyarwanda ubu buryo. Ikigo Rwanda Polytechnic kikavuga ko bizunganira leta muri gahunda ifite yo kwihaza mu kubyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka