Kumva ko ntawuzava ahandi ngo atwubakire igihugu ni byo bitugejeje aho turi – Kagame

Ubwo yabazwaga uburyo bwakoreshejwe ngo u Rwanda rwari rwarashegeshwe na Jenoside rubashe kuba rushyirwa n’urwego nka African Economic Forum ku mwanya wa karindwi w’ibihugu biyobowe neza, Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byabafashije ari uko Abanyarwanda bumvise ko nta wundi uzaza kububakira igihugu atari bo ubwabo.

Perezida Kagame asanga iterambere n'ikoranabuhanga bidahabanye ahubwo bijyana
Perezida Kagame asanga iterambere n’ikoranabuhanga bidahabanye ahubwo bijyana

Perezida Kagame yavuze ibi mu kiganiro ari kumwe na Perezida Macky Sall wa Senegal bagiriye i Paris mu Bufaransa, kikayoborwa na Maurice Lévy , umuyobozi mukuru w’akanama ngishwanama ka ‘Publicis Groupe’ sosiyete ikomeye mu bijyanye no kwamamaza.

Lévy yatangiye avuga uburyo VivaTech yashyize imbere ibijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, kugeza ubwo uyu mugabane uzaba uvugwaho ikoranabuhanga n’iterambere ririshingiyeho.

Yashimiye ba perezida bombi uburyo bari kugaragaza Afurika mu isura nshya, mu gihe bari bamenyereye Afurika mu bibazo, mu mutekano muke n’ibindi nk’ibyo.

Yashimye kandi uburyo Perezida Kagame yemeye kwitabira ubutumire bwabo, mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ntabwo tumenyereye kumva Afurika mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga”.

Yavuze ko ashima cyane uburyo u Rwanda rwahinduye amateka yarwo kuva Kagame yatangira kuyobora u Rwanda rwari rusohotse muri Jenoside n’ingaruka zayo.

Ati “Habaye iterambere rigaragara mu burezi, ibikorwa remezo, mu iterambere, kugenzura uburyo ifaranga rita agaciro, kugeza ubwo World Economic Forum ishyira u Rwanda ku mwanya wa karindwi w’ibihugu biyobowe neza. Ati iyi ni intambwe ifatika kandi sinatinya kuvuga ko bitangaje”.

Ku kibazo kijyanye n’uburyo u Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo, rukagera aho rugeze ndetse n’ibibazo rwagiye ruhura na byo muri urwo rugamba, Perezida Kagame yavuze ko iteka iki kibazo kitajya kimworohera kugisubiza.

Ati “Ntabwo byari byoroshye kubona icyo uheraho kuko byose byarihutirwaga. Duhitamo guhera ku kongera kubanisha Abanyarwanda, umutekano, ubutabera, tubona gutekereza uko twazana iterambere ry’abaturage n’iry’ubukungu”.

Yavuze kandi ko nubwo amahanga yagize uruhare mu gutuma u Rwanda rugera ahabi, ayo mahanga yongeye no gufasha cyane kugira ngo rwongere rubyuke, nubwo yategekaga aho imfashanyo ishyirwa, kabone nubwo bitabaga ari byo byihutirwa. Ati “Ibyo na byo twabiciyemo kandi tubishyira ku murongo neza tubisohokamo”.

Uhereye ibumoso: Maurice Lévy, Perezida Kagame na Perezida Macky Sall
Uhereye ibumoso: Maurice Lévy, Perezida Kagame na Perezida Macky Sall

Yavuze kandi uburyo u Rwanda rwabashije kumenya ko atari abandi bazaza gukemura ibibazo by’igihugu, ahubwo ari Abanyarwanda ubwabo, noneho isi ikaba yatanga ubufasha.

Ati “Iyo mitekerereze ni yo yatumye tabasha gutera iyi ntambwe tugezeho uyu munsi. Twatangiye kubona ibintu bigenda bijya ku murongo, kugeza n’ubwo rimwe na rimwe dukora ibintu mu buryo butandukanye n’ubusanzwe bumenyerewe hirya no hino ku isi.”

Ati “Twarebye mu mateka yacu uko ibintu byakorwaga. Uburyo ushobora no kwita ko butemeranyijweho mu ruhando mpuzamahanga. Twarenze ku byo amategeko asanzwe ateganya. Dufashe urugero nko mu butabera, twaravuze tuti ntawategereza uburyo busanzwe bwo gutanga ubutabera. Ni gute wacira imanza miliyoni y’abantu? Hakenewe inkiko zingahe? Hakenewe abacamanza bangahe? Mu gihe kingana gute? Ibyo byose twarabirebye.”

Bamwe mu bitabiriye inama
Bamwe mu bitabiriye inama

Avuga uburyo u Rwanda rwarebye mu mateka, rukitabaza Gacaca, maze mu myaka 12, rukaburanisha imanza zirenga miliyoni, rukoresheje miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika, mu gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaciye imanza 62, rugakoresha amafaranga arenga miliyari ebyiri z’amadolari.”

Avuga kandi ko muri urwo rugendo rwose rw’iterambere ry’inzego zitandukanye, u Rwanda rutibagiwe gukoresha ikoranabuhanga ngo rwubake ahazaza h’igihugu.

Ati “Hari abatubwira bati ariko Abanyarwanda murabona bishoboka? Mu gihe igihugu gifite byinshi bitarajya mu buryo mutekereza mute ko mwatangiza iby’ikoranabuhanga? Tukababwira tuti ko twamenyereye gukorera rimwe byinshi ni gute tutanifashisha ikoranabuhanga ahubwo tukihuta kurushaho?”

Kugira ngo u Rwanda rubashe kugera kuri byinshi, u Rwanda rwakoranye n’inzego zizwi mu ruhando rw’isi zifite uburambe mu nzego zitandukanye mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Perezida Kagame asubiza ku kibazo kibaza icyo Afurika n’u Rwanda by’umwihariko biri gukora kugira ngo ikoranabuhanga ritezwe imbere, Perezida Kagame yavuze ko Ikigo Nyafurika cy’imibare na Siyansi cyimuriye ibiro byacyo bikuru i Kigali kuva muri 2016.

Ibindi ni Kaminuza ya Carnegie Mellon, na Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere.

Ku bwa Perezida Kagame, kugira ngo iterambere ry’ikoranabuhanga rigerweho, hakenerwa ibintu bitatu.

Ati “Tugomba gushoramo imari – tugashora mu bikorwaremezo bikenerwa mu ikoranabuhanga, hagashyirwaho ibigo bifasha iterambere ry’impano, ndetse tukamenya ko haboneka uburyo bwo gushoramo”.

Hagati aho umushinga ugamije guhindura u Rwanda ihuriro ry’ikoranabuhanga muri Afurika (Kigali Innovation City), urateganya guhuza abanyempano n’abashoramari kugira ngo ubumenyi bubyazwe imishinga ikemura ibibazo mu muryango nyarwanda.

Maurice Lévy yabajije kandi igihe Afurika izaba ifite imishinga y’ikoranabuhanga iteye imbere cyane nka Alibaba ya Jack Ma, maze Perezida Macky Sall arasubiza.

Ati “Afurika ntabwo yohereza hanze abahanga mu mupira w’amaguru no mu muziki gusa. Dufite n’abahanga mu bushakashatsi, abaganga bakomeye batanga umusanzu munini ku ruhando rw’isi no muri Afurika by’umwihariko.”

Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagaragaje imishinga myinshi Afurika ifite nka Smart Africa Alliance igamije iterambere ry’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka