Kaspersky ngo ihangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ibihumbi 350 buri munsi

Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Kaspersky Lab, Yevgeny Valentinovich Kaspersky, impuguke mu bwirinzi bujyanye n’Ikoranabuhanga wavumbuye Anti Virus yamwitiriwe avuga ko yugarijwe n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga bigera ku bihumbi 350 buri munsi.

Yevgeny Valentinovich Kaspersky mu minsi itandatu amaze mu Rwanda amaze kwibasirwa n'ibitero by'ikoranabuhanga birenga miliyoni 2
Yevgeny Valentinovich Kaspersky mu minsi itandatu amaze mu Rwanda amaze kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga birenga miliyoni 2

Uwo mugabo w’imyaka 53 ukomoka mu gihugu cy’U Burusiya yamenyekanye cyane mu 1997 nyuma yuko avumbuye uburyo bwifasishwa mu kurinda amakuru abitswe muri za mudasobwa.

Kasperky avuga ko ikibazo gikomeye atari umubare w’ibitero by’ikoranabuhanga, kuko hashobora kugira icyakorwa kugirango bishire.

Avuga ahubwo ko ikibazo ari umubare w’abantu bamaze kwinjira muri iryo terabwoba.

Ati ”Ikibazo gikomeye cyane, ni uko muri iyi si harimo abanyabwenge benshi mu ikoranabuhanga kandi b’urubyiruko, bagenda bunguka ubumenyi bushya umunsi ku munsi. Abenshi muri bo bashobora kwinjira mu mabanga n’ama dosiye y’ibigo bikomeye ku isi, nk’amabanki, leta, ibigo byigenga n’ibindi.

Kaspersky kandi avuga ko aba bantu baremye imitwe y’iterabwoba, ndetse abenshi bakaba ari abacanshuro.

Ati ”Iyo wishyuye amafaranga nta kintu na kimwe batagukorera”.

Impuguke mu by’umutekano ziri muri iyi nama zivuga ko Umugabane wa Afurika uri mu migabane igenda yototerwa n’ibitero by’ikoranabuhanga, mu gihe haba hatabayeho gushyira imbaraga mu kugira ibikorwa remezo bigezweho, ndetse no gushyiraho politiki yo guhangana n’ibi bitero.

Kugera kuri urwo rwego rw’umutekano, Umuyobozi wa Kaspersky avuga ko igihugu cye cy’ubu Rusiya cyiteguye gufasha umugabane wa Afurika kubaka umutekano uhamye mu ikoranabuhanga, ariko ko ibihugu bya Afurika nabyo bigomba kugira ibikorwaremezo byakubakirwaho ubudahangarwa muri uko kwirinda.

Ati ”Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu kubaka ubwo buryo bw’ibikorwaremezo bwatuma bigorana kwinjira mu mabanga, kurusha uko twakubaka ibintu byoroshye kwangizwa”.

Kaspersky kandi avuga ko ikibazo kindi gikomeye ari uko ibi byaha byibasiye isi muri rusange, kandi bikaba bigenda byiyongera, aho umuntu ashobora kugaba igitero ku bantu benshi, igihugu, ibigo, n’ahandi kandi yibereye mu kindi gihugu.

Prof. Vladimir Antwi-Danso, umwarimu wigisha iby’umutekano muri Ghana, akaba ari no mu bitabiriye iyi nama, yagaragaje uko we ubwe yagabweho igitero ajya muri Canada.

Ati ”Nkigera ku kibuga cy’indege, nakiriye ubutumwa kuri mudasobwa yanjye bumbwira ko ngomba kwishyura amadorari 40, cyangwa se nkabura amakuru yanjye yo muri mudasobwa (data). Sinayishyuye kuko nyine ndi umwarimu woroheje, ariko n’ubundi byarabaye amakuru yanjye narayabuze”.

Maj Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko u Rwanda rwakuye isomo rikomeye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko hari ingamba zifatwa mu kurwanya buri wese wazana iterabwoba n’ibyaha bikorwa hifashishije ikoranabuhanga”.

Abatanze ibiganiro ku ngingo ijyanye n’iterabwoba ryifashishije ikoranabuhanga, ni Dr Hamadoun Toure, Mr Eugene KASPERSKY, Maj Gen Joseph Nzabamwita, Col Andrew Nyamvumba. Ni ikiganiro cyayobowe na Lt Col Patrick Nyirishema.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka