Mu buryo bwabanje kugorana, abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda bashinze urugaga rubahuza (Rwanda Showbiz Journalists Forum), rugamije guteza imbere ubunyamwuga mu gutara no gutangaza amakuru y’imyidagaduro mu bitangazamakuru bakorera.
Ubwo yari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, Nsabimana Callixte wiyita Sankara, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha byose aregwa uko ari 16.
Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Rusanganwa André, avuga ko ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu bitabuza indwara kubyambukiranya bityo ko bigomba gufatanya mu kuzikumira.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, rwaburanishije Nsabimana Callixte wiyita Sankara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze, Vincent Biruta, ndetse na Eng. Coletha Ruhamya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo REMA gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku iyangirika ry’umwuka mu Rwanda, abo bayobozi basobanura ko riterwa na bimwe mu bikoresho bisohora (…)
Nyuma y’uko abashakashatsi bo muri Amerika bashyize ahagaragara ibinini byagenewe abagabo bibarinda gutera inda zitateganyijwe, abantu batandukanye ntibarimo kuvuga rumwe ku ikoreshwa ryabyo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, avuga ko ubutaka bwa benshi mu baturage (agereranya n’isi yabo) ngo bwamaze kuzura. Avuga ibi asubiza bamwe mu bagendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu badakozwa ibyo kuboneza urubyaro bavuga ko bagomba kubyara bakuzuza isi.
Ashimwe Christine watorewe kuba umunyamuryango wa komite yo kurwanya indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis’, atangaza ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, imaze guhitana abagore batanu.
Muri Tombola imaze kubera kuri Ferwafa, Rayon Sports yatomboye ikipe ya AS Kigali ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bwohereje mu rukiko dosiye ikubiyemo ibyaha Nsabimana Callixte “Sankara” aregwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko impfu ziterwa no kwangiza ibidukikije ziruta kure impfu z’intambara imaze umwaka.
Umuyobozi w’Isomero Rikuru ry’Igihugu, avuga ko uburyo abantu bitabira kugura ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikenerwa cyane, ari nako ngo bari bakwiye kugura ibitabo.
Urubuga bienmanger.com, ruvuga ko n’ubwo benshi batazi ko inzuzi z’ibihaza ziribwa, izi mbuto zo mu bihaza, ari ibiryo bimenyerewe mu bice bitandukanye by’isi ndetse bikunzwe mu bihugu nka Mexique ndetse binifashishwa kuva kera nk’umuti wo kwivura cyangwa nka kimwe mu bikora imiti y’inzoka.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) uratangaza ko uhangayikishijwe n’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, zaburanishijwe mu nkiko Gacaca, zikaba zitararangizwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buravuga ko butazihanganira uwo ari we wese ushobora kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Abaturage. Ibi burabitangaza mu gihe abatuye muri Centre ya Gasiza iri mu murenge wa Rambura akarere ka Nyabihu bavuga ko hari insoresore ziyita “Abadida” zibakorera urugomo zikanabambura (…)
Ikipe ya Kirehe izakira umukino wa rayon Sports kuri uyu wa gatanu, yashyizeho igiciro itari yarigeze yishyuza kuva yatangira gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda
Abakinnyi batatu b’ikipe ya APR FC barimo Muhadjili Hakizimana, bashobora kudakina umukino w’umunsi wa 29 ubwo bazaba bakiriye ESPOIR kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Riderman ugiye kumara imyaka hafi 15 mu muziki wo mu Rwanda, yifashishije Safi bakunda gukorana, baririmba indirimbo MAMBATA, banditse bihaniza abifuriza abandi inabi, n’abacura imigambi y’ubugizi bwa nabi.
Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, James Uwizeye, avuga ko u Rwanda rwiteguye gutabara aho ari ho hose ku isi, rufite ubushobozi bwo kugera, hashobora kuba amacakubiri yaba intandaro ya Jenoside, mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 nta handi byakongera kuba ku isi.
Abana babiri bagororerwaga muri gereza ya Nyagatare batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.
Umugabo witwa Harerimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba wo mu Mujyi wa Kigali, ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC, akirukanwa n’umugore we mu rugo.
Mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ikibazo cy’umwuka uhumanye abantu bahumeka kigenda kiyongera kuko kuri ubu abagera ku 9/10 bahumeka umwuka uhumanye. Nyamara ntihafatwa ingamba ngo ingaruka zidakomeza kubageraho.
Nyirimana Fidele usanzwe utoza UTB yanditse ibaruwa amenyesha FRVB ko atazatoza ikipe y’igihugu ya Volleyball nyuma yo kugirwa umutoza wungirije
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019 ahagana saa mbili z’ijoro nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa Ntakirutimana Eustachie wishwe atewe ibyuma. Harakekwa umugabo we witwa Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45 y’amavuko.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko ari byiza ko umuntu arya imboga n’imbuto kugira ngo agire ubuzima bwiza. Mu mbuto umuntu akwiye kurya harimo n’imyembe, akaba ari yo mpamvu twifuje kubagezaho bimwe mu byiza byo kurya urwo rubuto.
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Musenyeri Philippe Rukamba aravuga ko Kiriziya Gatolika idateganya guca Umupadiri cyangwa Umubikira wakoze akanahanirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse urusyo n’ingasire, inkono yo mu ibumba n’ibindi bikoresho birimo kugenda biba amateka, aho bisimburwa n’ibifite ikoranabuhanga riteye imbere, hari imirimo nk’uwo gutwara abagenzi ku magare na moto na byo ngo bishobora gucika kuri bamwe mu gihe cya vuba.
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports banze gukora imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2019 basaba kubanza guhembwa umushahara w’ukwezi kwa kane.
Mukankuranga Edith avuga ko yimutse ahitwa i Gakirage mu Murenge wa Nyagatare, ari na ho yarokokeye Jenoside, akajya gutura ahandi ariko muri uwo murenge kubera gutererwa amabuye ku nzu cyane cyane iyo igihe cyo kwibuka kigeze.
Mu rwego rwo kubungabunga mu buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangiye kubungabunga imibiri iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Umutoza wa Kirehe FC Sogonya Hamisi Kishi yizeye ko nta kipe izatsindira Kirehe ku kibuga cyayo mu gihe bitegura kwakira Rayon Sports mu mukino ushobora gusiga uhesheje Rayon Sports igikombe.
Ku cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019, wari umunsi udasanzwe ku badipolomate bakorera mu Rwanda, ubwo basuraga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bakishimira bimwe ibyiza nyaburanga bahabonye.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi, avuga ko abarokotse Jenoside bashatse bakwifashisha abahesha b’inkiko b’umwuga bishyuza imitungo, ariko ko batabikora kuko bashaka ubwiyunge.
Umuhanzi nyarwanda Edouce, asanga umuziki nyarwanda uri gutera intambwe nziza ugana imbere ku buryo mu myaka itagera kuri itanu bigenze neza twazabona umwana w’u Rwanda wegukanye igihembo nka BET Award, kimwe mu bihembo buri muhanzi wese ku isi aba yifuza gutwara.
Abanyeshuri biga bacumbika mu bigo by’amashuri, ngo babangamiwe no kubaho batamenya amakuru y’igihugu cyabo, bagatunga agatoki ubuyobozi bw’ibigo bigaho bitabaha umwanya wo kureba Terevisiyo no kumva Radio.
Nyuma y’uko i Busanze mu Karere ka Nyaruguru habonetse imibiri 213 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko hakiri ibyobo byibura bibiri birimo n’indi mibiri.
Umuryango FPR INKOTANYI mu ntara y’Uburengerazuba wateye inkunga abagore 517 batishoboye muri gahunda yiswe ‘One hundred women’ mu rwego rwo kubafasha gukora ubucuruzi buciriritse. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Karongi kikaba cyitabiriwe n’uturere twose tugize iyi ntara.
Mugabo Jerome, Umuyobozi wa Kigali Garment Centre Ltd, uruganda rukora imyenda, avuga ko nk’abikorera biteguye gufasha Leta bahugura abiga imyuga nk’ubudozi, nyuma bazabahe n’akazi.
"Mureke ibiryo bibe imiti, n’imiti ibe ibiryo” “Let food be thy medicine, and medicine be thy food". Ayo ni amagambo yavuzwe n’Umuganga w’Umugiriki witwa Hippocrates, wabayeho mu myaka ya kera, kuko bivugwa ko yavutse ahagana 460, akaba yarapfuye muri 377 mbere y’ivuka rya Yezu. Akenshi akaba afatwa nk’aho ari we (…)
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakopetive y’abamotari mu Karere ka Rubavu UCOTAMRU ntibwumva kimwe ibwirizwa bashyiriweho ry’ aho abamotari bagomba kunyweshaho esanse.
Ikipe ya REG itsinze Gisagara amaseti 3-0 mu mukino wa gatatu wa kamarampaka ihita yeguyakana igikombe cya shampiyona y’igihugu ya volleyall.
Abatuye umurenge wa Masoro mu karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru baravuga ko bategerezanyije amatsiko ikigo cy’inyigisho n’imyidagaduro kiri kubakwa muri uwo murenge.
Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 Abanyarukumberi n’inshuti zabo bibuka ku nshuro ya 25 ababo bahaburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; Abaharokokeye, bavuga ko bageze ubwo bifuza kwicishwa gerenade aho kwicwa urubozo rw’imihoro n’udufuni.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga, Afurika igomba kwicarana n’abandi ku meza amwe, byanaba ngombwa hagakoreshwa ingufu zose zishoboka ariko ntisigare inyuma.
Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo binyuranye by’Amashuri abanza n’Ayisumbuye yo mu murenge wa Nemba, bavuga ko ntawabahangara abashora muri Jenoside, kuko bamaze kumenya ububi bwayo kurusha n’ababyeyi babo.
Ikipe ya APR FC ntibashije kwikura i Muhanga nyuma yo kuhatsindirwa na AS Muhanga ibitego 2-1.
Ikipe ya Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga kwegukana myugariro Rwatubyaye Abdul yamutije muri Colorado Springs Switchbacks FC yo mu cyiciro cya kabiri adakinnye umukino n’umwe.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, cyane cyane Youtube, bazi uwitwa thecatvevo250_, utangaza amakuru anyuranye, ariko atungura benshi, aho akunze kuvuga ku buzima n’amakuru y’ibanga, cyane ku byamamare. Akunda kandi no gukora ubuvugizi ku bantu bababaye, asaba ko abantu babafasha ndetse abamukurikira (…)
Abatuye umudugudu wa Rugeshi Akagari ka Bukinanyama mu murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barasaba kwimurwa bakagira ahandi batuzwa kuko ngo nta mutekano bafite bitewe no konerwa n’inka z’umuturanyi wabo ndetse n’abashumba be bakabakorera urugomo rurimo no kubakomeretsa.