Abantu ntibakwiye kwitwaza ubutore ngo bahishirane mu bibi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ubutore ngo basabe intore bagenzi babo kubahishira mu bibi.

Minisitiri Shyaka avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ubutore ngo basabe bagenzi babo kubahishira mu bibi
Minisitiri Shyaka avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ubutore ngo basabe bagenzi babo kubahishira mu bibi

Yabibwiye abaturage n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bari bitabiriye ubukangurambaga ku gusobanukirwa ibyaha no kubyirinda ndetse no kurwanya ruswa, bwateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki 16 Gicurasi 2019.

Yagize ati “Ubundi tumenyereye ko iyo abantu bakorana, ukosa agira abamucyaha. Yakomeza kuba kagarara bakabwira inzego kugira ngo ibyaha bijyanye na ruswa bihanwe.”

Ariko ngo kuri ubu u Rwanda rwashyize imbaraga mu itorero no kubaka indangagaciro ziriranga, abakora amakosa bubakira ku kuba Abanyarwanda bakunze itorero banashaka kuba intore, bakabasaba kubahishira.

Ati “Umuntu arakora icyaha, mugenzi we yamutunga agatoki ati ibyo ukoze ni ibiki? ati reka sha nta ntore itanga indi!”

Yabasabye rero kwamagana bene abo bantu, kuko abajya muri ruswa atari intore, bityo kubatanga akaba ari cyo intore igomba gukora.

Ati “Mu byo dutoza, kwaka ruswa, kuyakira no guhishira uyaka ntibiri mu ndangagaciro z’intore. Uzajya ubabwira ko nta ntore itanga indi mujye mumubwira ko atari intore, ko ahubwo intore nyantore igomba kumutanga.”

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubukangurambaga
Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubukangurambaga

Mu bari bitabiriye ibiganiro hari abavuga ko koko uwateshutse mu butore akagwa muri ruswa adakwiye guhishirwa, ahubwo akagaragazwa kugira ngo agororwe.

Romuald Nsengiyumva agira ati “Hari impamvu intore idatanga indi: niba muri mu makuba ntukwiye gutererana intore mugenzi wawe. Ariko intore yateshutse ku butore ikagwa mu byaha ikwiye kugaragazwa kugira ngo igororwe kuko iba yataye ubutore.”

Ibi binashimangirwa na Sophie Mukamazimpaka ugira ati “Intore iharanira kuba inyangamugayo n’inyangakugoma. Niba icyaha kibaye ugatanga amakuru ni bwo bunyangamugayo bw’intore.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka