The Ben agiye gutaramira i Dubai hamwe n’ibindi byamamare muri Afurika

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aritegura kwitabira igitaramo kizahuza ibihanganye muri Muzika ya Afurika kizabera i Dubai mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Abarabu, igitaramo kiswe One Africa music fest, gitegurwa na sosiyete yitwa One Africa global.

Umuhanzi The Ben Aheruka gutaramira Abanyarwanda baranezerwa mu kwa 8 2017
Umuhanzi The Ben Aheruka gutaramira Abanyarwanda baranezerwa mu kwa 8 2017

Ni igitaramo azahuriramo n’ibindi bihanganye muri Muzika ya Afurika nka Wizkid, Burna Boy, Diamond Platnumz n’abandi benshi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, mu magambo make, The Ben yagize ati “Dubaiiiiiiiiiii byemejwe, New York ndaje”.

One Africa Global yateguye iki gitaramo, isanzwe itegura ibitaramo bihuriramo abahanzi nyafurika mu mijyi itandukanye nka London, New York n’indi ikaba imaze imyaka ine ibitegura.

Iki gitaramo mpuzamahanga kizahuriramo n’abahanzi nyafurika bamaze iminsi bavugwa cyane haba mu Rwanda n’ahandi nka Burna Boy Umunyanigeriya uherutse mu Rwanda muri Werurwe aho yari mu bitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’isi ibitaramo yise The burna boy experience.

Harimo kandi Tiwa Savage wo muri Nigeria uherutse gusinya amasezerano yo gukorera muri Universal Music group avuye muri Sony Music. Eddy kenzo wo muri Uganda umwe mu banyafurika bake bo mu gice cy’Uburasirazuba watwaye igihembo BET Award, Diamond Platnumz wo muri Tanzania n’abandi.

The Ben akaba ariwe munyarwanda wa mbere utumiwe mu bitaramo bitegurwa na One Africa Global. Nyuma yuko agarutse mu Rwanda agakora ibitaramo bitandukanye n’indirimbo nyinshi zakunzwe, iki nicyo gitaramo azitabira kizahurirwamo n’abahanzi benshi bakomeye ku rwego rwa Afrika.

Mu bahanzi 18 batumiwe muri iki gitaramo kinini higanjemo Abanyanijeriya nka Wizkid, ubarirwa mu bafite ifaranga kurusha abandi bahanzi muri Afurika, Burna Boy, Teniola Apata uzwi nka Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Face, Umunyazimbabwe Jah Prayzah, Akothee w’Umunyakenya, Abanya - Etiyopia Betty G,Lij Michael na Nhatty Man, Abanyatanzaniya Nandy, Diamond Platinumz na Harmonize, Umunya - Uganda Eddy Kenzo, Umunya - Alijeriya Souhila, n’Umunyarwanda The Ben.

The Ben kandi, mu mpera z’umwaka ushize yatangaje ko ateganya kumurika Album ye ya gatatu, mu gitaramo kizabera i Kigali i Nyamirambo muri uku kwezi gutaha kwa Gatandatu, 2019.

Reba indirimbo ya The Ben aherutse gushyira hanze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka